7sur7 yatangaje ko uwo mukecuru yajyanywe mu bitaro bizwi nka Institut d’Arnault Tzanck, aho yajyanywe aribwa cyane mu gutwi.

Umekecuru yaje aribwa cyane umutwe ndetse abaganga babanza kubikerensa, babyemezwa n’igihe barebaga mu gutwi kwe bagasangamo icyo gitagangurirwa cy’ubumara.

Yabwiye itangazamakuru ko abana be aribo bamukanguye bamubwira ko igitagangurirwa cyamugiye mu matwi, bagakoresha agatambaro ngo bagikuremo ahubwo kikarushaho kwinjira mu mwenge w’ugutwi.

Bagerageje no gusukamo amazi y’akazuyazi ariko igitagangurirwa cyanga kuvamo ahubwo kurushaho kumuruma.

Ubutabazi bwakozwe n’abaganga bwaje gutanga umusaruro kuko babashije gukura icyo gitagangurirwa cyizwi nka ‘mygale d’Andalousie’ mu gutwi kwe.

Icyo gitagangurirwa gishobora kugira uburebure bwa santimetero eshatu, kikaba cyizwiho ubumara iyo kirumanye.

Iki gitagangurirwa cyizwiho ubumara, nicyo cyarumye umukecuru wo mu Bufaransa ajyanwa mu bitaro
Iki gitagangurirwa cyizwiho ubumara, nicyo cyarumye umukecuru wo mu Bufaransa ajyanwa mu bitaro