Uyu mugabo w’imyaka 40 abangamirwa ko igihe cyose atwaye ikinyabiziga bakamuhagarika, iyo bamupimye bamusangam inzoga kubera uwo musemburo utajya ugabanyuka mu mubiri we.
Afite uburwayi buzwi nka auto-brewery syndrome (ABS), aho isukari yageze mu gifu cye imera nk’iyahuye n’umusemburo bikazamura ikigero cya ethanol mu maraso ye.
Umunyamategeko we, Anse Ghesquiere aherutse kubwira AFP ko guteshwa agaciro k’ikirego cy’umukiliya we, nubwo byari bikwiriye ariko bigaragaza akato n’ingorane abafite indwara nk’iyo bahura nabyo.
Kugeza ubu hirya no hino ku Isi, abantu 20 nibo bamaze gusuzumwa bikemezwa ko bafite icyo kibazo.
Uyu mugabo yafashwe inshuro zitandukanye bigaragara ko yanyweye kandi atanyweye. Nko muri Mata 2022 yafashwe na Polisi, bamupimya basanga afite garama za ethanol 0.91 ni mu gihe muri icyo gihugu utwaye atemerewe kurenza garama 0.22
Uyu mugabo yagizwe umwere ariko yatangiye kujya arya amafunguro yategetswe na muganga, agamije kugabanya ikorwa rya ethanol nyinshi mu mubiri we.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!