Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kanyamitura, mu Kagari ka Micinyiro ho mu Murenge wa Mudende nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa wawo, Rwibasira Jean Bosco, yabitangarije IGIHE.

Yagize ati “Saa kumi n’igice za mu gitondo mu rugo rw’umwe mu baturage bacu witwa Mbonyizana Innocent havutse inyana idasanzwe yari ifite ibice bimwe bituma igaragara nk’idasanzwe. Yari ifite imitwe ibiri amaso ane n’amatwi ane, igice cyo hepfo cyari gifite imimerere isanzwe.”

Yakomeje avuga ko iyi nyana yaje gupfa saa kumi n’ebyiri ashimangira ko icyayishe ari imimerere yavukanye. Yagize ati “Icyishe iyo nyana ni imiterere yayo yatumaga amahirwe yayo yo kubaho aba make cyane.”

Ni ubwa mbere, inka ibyara inyana ifite imimerere nk’iyi muri Rubavu. Umuganga w’amatungo mu Murenge wa Mudende wageze aho iyi nka yari yavukiye ahagana saa moya z'igitondo yahise ategeka ko bayihamba.

Iyi nyana yahise ipfa nyuma y'amasaha abiri ivutse
Iyi nyana yahise ipfa nyuma y'amasaha abiri ivutse
Iyi nka yari ifite imitwe ibiri, amaso ane n’amatwi ane
Iyi nka yari ifite imitwe ibiri, amaso ane n’amatwi ane
Imbyeyi nta kibazo igaragaza nyuma yo kubyara inyana idasanzwe
Imbyeyi nta kibazo igaragaza nyuma yo kubyara inyana idasanzwe