Byabereye mu Mudugudu wa Kaduha, Akagari ka Shara, Umurenge wa Kagano w’Akarere ka Nyamasheke, ubwo umusore witwa Niyonsenga Leo w’imyaka 23 yari yasuye umukobwa bigana witwa Nagizemariya Mary w’imyaka 20.
Uyu musore uvuga ko amaze imyaka ibiri akundana n’uyu mukobwa yabwiye IGIHE ko yari yasuye uyu mukobwa kugira ngo bafatanye gusubiramo amasomo cyane ko bombi biga mu mwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye.
Ubwo barimo basubiramo amasomo, umukobwa yasohotse agiye kwanura isambaza, nyina umukobwa yinjira mu cyumba aho bigiraga, asangamo uyu musore ahita atabaza, avuga ko abonye igisambo. Abakwe be bambuye uyu musore imyenda bamukubita yambaye ubusa banamukura amennyo atatu.
Mukaburanga Beatha uri mu batabaye uyu musore yabwiye IGIHE ko yasanze uyu musore yavuye amaraso menshi mu kanwa ndetse azengurutswe n’abantu benshi barimo kumukubita hifashishijwe imihini, ingashya n’ imihembezo.
Se wa Niyonsenga, Habiyaremenye Felicien avuga ko ibyo umuhungu we yakorewe ari akarengane agasaba ko abamukubiswe bakurikiranwa.
Ati “Ndasaba ko abamubise babiryozwa bakanamfasha kumuvuza kugeza akize”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano, Mukamusabyimana Marie Jeanne yabwiye IGIHE ko amakuru bayamenye.
Ati “Amakuru amwe avuga ko bamukubise bamwita umujura, ariko andi akavuga ko bamukubise bamuziza ko yarimo atereta umukobwa wabo kandi baramubujije”.
Gitifu Mukamusabyemariya ntiyemeranya n’amakuru avuga ko abamukubise uyu musore bamwitiranyije n’umujura.
Ati “Ntabwo umuntu bari basanzwe babona, bazi, bavuga ngo bamwitiranyije n’umujura. Ntabwo twita ku mpamvu bavuga bamukubise ahubwo twita ku cyaha cyakozwe. Icyagaragaye ni uko bakoze urugomo. Baramu b’uriya mukobwa babiri ari bo bakwe ba nyina bamukubise bahise batoroka ubu bari gushakishwa”.
Uyu musore nyuma yo gukubitwa yajyanywe ku Kigo Nderabuzima cya Nyamasheke, ahavanwa ajya ku Bitaro bya Kibogora, ari naho arwariye kugeza ubu.
Avuga ko inkoni yakubiswe zamugizeho ingaruka ku ruhago rw’inkari kuko mu kwihagarika ari kwifashisha sonde.
Ingingo ya 121, mu itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi,umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 500.000Frw ariko itarenze 1.000.000 Frw.
Iyo icyaha cyakorewe umwana, umubyeyi, uwo bashyingiranywe cyangwa umuntu udashoboye kwitabara kubera imiterere ye ku mubiri cyangwa mubwenge, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka umunani (8) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1Frw ariko atarenga miliyoni 2Frw.



Ibitekerezo 0