Uyu mukecuru wanditswe mu gitabo cya 'Guiness des Records' yatangiye gukora iyi myitozo afite imyaka 56, ibintu aheraho avuga ko nta myaka ntarengwa umuntu atakubaka umubiri.

Ernestine Shepherd yavuze ko atangira gukora iyi myitozo yabitewe n’uko rimwe ubwo yari afite gahunda yo gusohoka yagiye kwigera amakanzu akabona izo akunze zose nta n'imwe imukwira, agafata icyemezo cyo gutangira ubuzima bushya bw’imyitozo ngoramubiri.

Atangira yari afite gahunda yo kunanuka, gusa nyuma umuvandimwe we amubwira ko nubwo ashaje ashobora kubaka umubiri agatangira guterura ibiremereye akaba umugore w’ibigango.

Yarabigerageje birashoboka, yitabira amarushanwa y’abaterura ibiremereye arayatsinda ndetse mu 2010 yandikwa mu gitabo cy'abaciye agahigo cya 'Guiness des Records' nk’umuntu ukuze witabiriye amarushwanwa yo guterura ibiremereye kandi akayatsinda.

Uyu mukecuru afatanya imyitozo no kurya ibiryo bitongera ibinure mu mubiri cyangwa isukari, aho avuga ko byamufashije gukira indwara y'umuvuduko w’amaraso, atagihangayika ndetse atakigira ikirungurira n’ibindi.

Ati “Gukora siporo ni umuti kandi bigatera ibyishimo. Niba hari umuti utuma udasaza ni ugukora imyitozo ngororamubiri.”

Ernestine Shepherd ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubu ni umwarimu utanga amasomo ajyanye n’imyitozo ngororamubiri ndetse yananditse igitabo abwira abantu ko nta myaka ntarengwa umuntu atakoraho imyitozo, cyane ko we yabitangiye afite 56. Icyo gitabo yacyise ‘Determined, Dedicated, Disciplined to Be Fit: The Ageless Journey of Ernestine Shepherd.’

Ernestine Shepherd aterura ibiremereye gatatu mu cyumweru ubundi akabyuka yiruka ibilometero bine ku munsi
Ernestine Shepherd aterura ibiremereye gatatu mu cyumweru ubundi akabyuka yiruka ibilometero bine ku munsi
Ahamya ko nta myaka ntarengwa umuntu atakora imyitozo ngororamubiri
Ahamya ko nta myaka ntarengwa umuntu atakora imyitozo ngororamubiri
Ku myaka 85 umukecuru aterura ibyuma biremereye yubaka umubiri buri munsi
Ku myaka 85 umukecuru aterura ibyuma biremereye yubaka umubiri buri munsi
Yagiye yitabira amarushanwa atandukanye y'abakora imyitozo yo kubaka umubiri
Yagiye yitabira amarushanwa atandukanye y'abakora imyitozo yo kubaka umubiri
Yatsindiye igihembo cya Guinnes des records nk'umuntu ukuze wubatse umubiri
Yatsindiye igihembo cya Guinnes des records nk'umuntu ukuze wubatse umubiri
Yatangiye gukora imyitozo afite imyaka 56
Yatangiye gukora imyitozo afite imyaka 56
Ernestine ubu ni umutoza utanga amasomo y'imyitozo ngororamubiri
Ernestine ubu ni umutoza utanga amasomo y'imyitozo ngororamubiri