Uyu mugabo ntaho ahuriye na Napoleon Bonaparte wayoboye u Bufaransa kuva mu 1804 kugera mu 1814 , ahubwo ni umwe mu bapolisi bakuru ba Indonesia ufite ipeti rya ‘General'.

Bonaparte yahamijwe kwakira ruswa inshuro ebyiri zifite agaciro ka $140 000.

Bonaparte yahakanye ibyaha ashinjwa avuga ko ari ukwibasirwa ndetse ko azajurira urukiko, nk'uko ikinyamakuru Jakarta Globe cyabitangaje.

Ati “Nahitamo gupfa aho gutuma icyubahiro cy’umuryango wanjye cyangirika gutya. Namaganye umwanzuro w’urukiko kandi nzawujuririra.

General Napoleon Bonaparte yakatiwe gufungwa imyaka ine ashinjwa ruswa
General Napoleon Bonaparte yakatiwe gufungwa imyaka ine ashinjwa ruswa