Ni urugendo rwabaye kuwa Gatatu w’iki Cyumweru ubwo iyo ndege yahagurukaga mu mujyi wa Agadir muri Maroc yerekeza i Paris mu Bufaransa.
Umugabo n’umugore we bari bavuye mu biruhuko muri Maroc nibo iyo ndege yahagurukanye, bagenda bisanzuye mu myanya isanzwe igendamo abagenzi 140.
Air France yatangaje ko iyo ndege yari yitabajwe ngo itware abagenzi bagombaga kugenda mu ndege za Transavia (sosiyete itwara abagenzi ku giciro gito). Abakozi b’iyo sosiyete bamaze iminsi bigaragambya.
Kubera ko urugendo ruva i Paris rugana Agadir rwari rwasubitswe, Air France yarahagobotse itwara abari baguze amatike.
Ubwo bari bageze Agadir, iyo ndege yahasanze abagenzi babiri, umugabo n’umugore bashaka gusubira mu Bufaransa, irabatwara.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!