Ubu buryo bwo gutekereza bwakomotse mu mico y’abitwa Abahindu bo muri Asiya ahagana mu 1500 mbere y’ivuka rya Yesu, bukomeza gukwira no mu bindi bice by’isi nk’uko urubuga Wikipedia rubigaragaza.

Kuri ubu abahanga mu bya Siyansi n’ikoranabuhanga bavuga ko ‘meditation’ ifite akamaro kenshi ku buzima bw’abantu; itakiri igikorwa gikorwa ku mpamvu z’imyemerere y’abantu runaka nk’uko Abahindu babigenza.

Izi ni impamvu zikwiriye gutuma utangira gufata iminota runaka ya buri munsi ukajya ahantu hiherereye kandi hari umwuka mwiza maze ugatekereza, ibyo bamwe bita kwibwira.

Byongera ubudahangarwa bw’umubiri

Kuruhuka byagaragaye ko bizamura ubudahangarwa bw’umubiri ku bantu bafite Kanseri. Ubushakashatsi bwakorewe muri kaminuza ya Leta ya Ohio imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bwagaragaje ko uburyo bwo kuruhura imikaya bukozwe buri munsi, byagabanyije ibyago byo kwandura kanseri y’ibere ku bakoreweho ubu bbushakashatsi.

Naho ubundi bwakozwe nyuma, bwerekanye ko abasaza bakoresheje ubu buryo mu gihe cy’ukwezi byakijije uturemangingo fatizo twakuraga nabi ari byo bibyara kanseri.

Bituma amarangamutima ajya ku rugero

Amarangamutima ari mu rugero ni ukuba ntaho uhuriye n’ingaruka wakuye ku gutotezwa cyangwa kwangizwa mu mitekerereze mu bundi buryo.

Ibi biragoranye kugerwaho mu buryo bwuzuye ariko meditation ni imwe nzira zo gukemura ibibazo nk’ibyo by’imitekerereze. Bifasha mu gufata imyanzuro myiza, ariko bigira umusaruro kurutaho iyo ufite n’abakuganiriza wisanzuyeho.

Byongera uburumbuke

Ubushakashatsi bwakorewe muri kaminuza yitwa ‘University of Western Australia’ bwagaragaje ko abagore bakunze gusama mu gihe batuje muri bo, na ho ubwakorewe muri kaminuza yitwa Trakya yo muri Turukiya bwagaragaje ko impagarara zituma intangangabo zicika intege zikagabanuka no mu mibare. Bigaragara ko meditasiyo yafasha no mu burumbuke ku bagabo.

Yoroshya ibibazo byo mu rwungano ngogozi

Iyo umuntu afite ibi bibazo maze agatangira gukora meditation kabiri mu munsi, ibimenyetso by’ubu burwayi birimo gucibwamo cyangwa impatwe kuri bamwe bitangira kugabanuka.

Abashakashatsi bo muri kaminuza yo muri New York batanze meditation nk’umuti uvura ubu burwayi.

Abahanga batangaza ko ubu burwayi ahanini buterwa n’impagarara zituruka ku ishyari agahinda gakabije n’ibindi bibazo bitandukanye byo mu mitekerereze, nubwo hari n’izindi mpamvu zikomoka mu makosa yo mumirire zitera ubu burwayi.

Bigabanya umuvuduko ukabije w’amaraso

Ishuri ry’iby’ubuvuzi rya Harvard muri Amerika ryabonye ko meditation igabanya umuvuduko ukabije w’amaraso, naho ikinyamakuru cyo mu Bwongereza cyandika ku buzima cyitwa British Medical Journal cyavuze ko abarwayi batojwe uko bakora meditation, iki kibazo cyaragabanutse.

Irinda kwangirika kw’ibice by’umubiri

Abashakashatsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika batangaje ko umunaniro ukabije utera ibibazo by’umutima, asima ndetse n’ibibazo by’uruhu. Meditation irinda ibi bibazo byose. Inyigo yakorewe muri Kaminuza yitwa McGill yo muri Canada yerekanye ko meditation yoroshya ibibazo bituma uruhu rugira ibiheri byeruruka.

Meditation itera gutuza

Abafata umwanya wo gutekereza biherereye ntabwo bahungabanywa n’ibitekerezo bibi ku buryo bworoshye kuko baba bazi uburyo bwo gushaka ibisubizo.

Uku gutuza ni ko kwagiye gutuma haba ubuvumbuzi butandukanye aho abavumbuye ibintu bagendaga bahera ku bibazo babonye maze bakibaza ku buryo bwo kubikemura.

Uwitwa Neuton wavumbuye imbaraga rukuruzi z’isi ubwo yari yagiye kwiherera munsi y’igiti urubuto rwaramugwiriye maze afata umwanya wo kwibaza ku mpamvu itumye ruterekeza ahandi mu kirere kandi itendetse mu isanzure, maze bituma akora ubushakashatsi amenya ko hari imbaraga isi ifite zikurura ikintu.