Lilla Magyari, umushakashatsi akaba n’umwarimu muri Kamunuza ya Stavanger muri Norvège na Marianna Boros, bakoze ubu bushakashatsi bashaka kugaragaza ko imbwa zifite ubwenge bujya gusatira ubw’abantu mu bijyanye no kumva ibintu no kumenya icyo ubwiwe.
Muri ubu bushakashatsi byagaragaye ko imbwa ushobora kuyibwira ijambo intebe, igahita irihuza n’intebe (nk’igikoresho), nk’uko bisanzwe bigenda ku kiremwa muntu.
Ubu bushakashatsi bwakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga electroencephalography (EEG), ryagaragaje ko imbwa zishobora kumenya ibintu uzibwiye.
Ni ibisanzwe ko nyiri imbwa ashobora kuyibwira ngo icara hasi ikicara cyangwa guhaguruka ikabikora, gusa muri ubu bushakashatsi hagaragajwe ko zifite uburyo zumva kandi zigasobanukirwa n’ibyo zibwiwe.
Ubu bushakashatsi bwakorewe ku mbwa 19 muri zo 14 zabashije kumenya neza igikoresho zibwiwe zikaba zacyerekana hatabayemo kwibeshya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!