00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikoranabuhanga rigiye gushyira iherezo ku buribwe abantu bagira igihe bishyirishaho ‘tatouage’

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 1 August 2026 saa 04:51
Yasuwe :

Ikigo gikora ibijyanye n’ikoranabuhanga rishingiye ku binyabuzima gikorera i Londres mu Bwongereza cyitwa CipherX, cyakoze ‘Microdot patch’; agapapuro gato kometseho udushinge duto cyane womeka ku mubiri, kakagufasha kwishyiraho tatouage ya burundu ku gice cyo hejuru cy’uruhu nta bubabare wumvise ugereranyije n’ubuterwa no kuyishyoraho mu buryo busanzwe.

Umwanditsi Jess Weatherbed w’urubuga rwa The Verge dukesha iyi nkuru, yavuze ko yagerageje aka gakoresho yishyiraho tatouage nto iri mu ishusho y’inyenyeri, yemeza ko ari uburyo bwihuta, budatera ububabare kandi butuje cyane. Yavuze ko byamutwaye igihe gito cyane.

Utu dupapuro natwo ni duto cyane, aho kamwe gafite ingano y’igiceri cya ¼ cy’Idorali rya Amerika.

Nubwo uburyo bwa gihanga bwo gukoresha utu dupapuro dufite inshinge nto cyane mu gutera tatouage [microneedle patches for tattoos] bwatangiye kugarukwaho cyane mu 2022, CipherX yagaragaye nk’aho ari cyo kigo cya mbere cyashyize mu bikorwa ibyo gushyira iri koranabuhanga mu bikoresho abaguzi bashobora kugura no kwifashisha.

Ushaka kwishyiraho tatouage atababaye azajya yiyomekaho agapapuro gakoranye ikoranabuhanga hajyeho ishusho y'icyo yifuza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages