00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyihariye ku ikaramu y’igiti yakoreshejwe mu myaka isaga ibihumbi 10 ishize

Yanditswe na Habimana Jean Baptiste
Kuya 4 March 2018 saa 04:36
Yasuwe :

Abashakashatsi mu bijyanye n’ibisigaratongo (archaeologists) bavumbuye ikaramu y’igiti “crayon” iri mu za mbere zifashishijwe n’abakurambere mu myaka isaga ibihumbi 10 ishize mu gushushanya, yasanzwe mu kiyaga giherereye mu Mujyi wa Scarborough mu Bwongereza.

Iyi “Crayon” yavumbuwe n’abahanga mu by’imiturire ya kera, amarimbi n’ibindi bikoresho byo hambere, bivugwa ko yakoreshwaga mu gushushanya amabara ku mpu z’inyamaswa by’umwihariko mu bijyanye no gukora umwuga w’ubugeni.

Daily Mail yanditse ko abashakashatsi bo muri Kaminuza ya York yo muri Canada bakoranye n’abo mu ya Chester na Manchester, na bo bavumbuye ikaramu y’igiti ku nkengero z’icyo kiyaga kiri i Scarborough.

Abashakashatsi batangaje ko iyi karamu ikoze mu buryo butuma yandika inyuguti zitukura, ikaba ifite uburebure bwa milimetero 22 n’umubyimba wa milimetero zirindwi. Ikoze mu gitaka cyo mu bwoko bw’ibumba risa n’umutuku cyakoreshejwe kuva mu myaka yo hambere ku Isi yose.

Amateka agaragaza ko ababayeho mbere mu myaka isaga ibihumbi umunani mbere ya Yezu Kirisitu, bavumburaga ibintu bishingiye ku gucura no guhanga ibishya binyuze mu bugenzi. Ibi byanagejeje ku byagaragaye mu gace ka Yorkshire hari ibimenyetso by’inzu za kera n’ibihamya by’uko abantu bazaga kuhatura by’igihe runaka, bakongera bakimuka.

Mu bikoresho bifashishaga mu buzima bwabo bwa buri munsi, harimo inshinge zidoda, ibikwasi, inshundura zo kuroba amafi, imyambi n’ibindi bikoresho. Hari n’ibikoresho bikoze mu ibuye byagiye bisangwa muri ako gace.

Hari kandi ibikoresho by’ibiti byagiye bisangwa muri ako gace, birimo nk’amasanduku n’ibindi bikoresho bikoze mu ibarizo.

Umuyobozi w’Itsinda ry’Abashakashatsi, Dr. Andy Needham, wo muri Kaminuza ya York yatangaje ko ibyavumbuwe mu bushakashatsi buheruka, byatumye bumva kandi bagasobanukirwa imibereho y’abantu mu myaka yo hambere.

Yongeyeho ko iyo karamu y’igiti yavumbuwe mu gace bigaragara ko gakungahaye ku mirimo y’ubugeni.

Imiterere ya "Crayon" yakoreshejwe n'abakurambere mu myaka isaga ibihumbi 10 ishize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages