Ubu bushakashatsi buzwi nka CPI 2022 [Corruptions Perception Index 2022], bwamuritswe kuri uyu 31 Mutarama 2023, ababukoze bakaba barasesenguye ruswa mu nzego za leta z’ibihugu 180 byo ku Isi yose.
U Rwanda rufite amanota 51/100. Ibihugu bingana na 2/3 ku Isi biri munsi y’amanota 50/100 bivuze ko ruswa yabaye icyorezo muri ibyo bihugu. Ibi byiganjemo ibyo muri Afurika, aho uyu mugabane ufite amanota 32/100.
Transparency International yavuze ko ubu bushakashatsi bwerekana ko ibihugu byinshi byananiwe guhagarika ruswa. Kuva mu 2021 ibihugu 155 nta ntambwe byateye igaragara mu kurwanya ruswa ndetse bimwe byanasubiye inyuma.
Ubushakashatsi bwa CPI bwita kuri ruswa, gukoresha umutungo wa leta ibyo utagenewe, kudahana abayobozi bakoresheje ububasha bwabo mu nyungu bwite, ubushobozi bwa guverinoma mu gutahura ruswa mu nzego za leta, kutagenzura inzego za leta ku buryo bushobora guha icyuho ruswa.
Icyenewabo mu gutanga akazi ka leta, uburyo abayobozi bamenyekanisha imitungo yabo. Ubu bushakashatsi bunareba uko abatanga amakuru kuri ruswa barindirwa umutekano n’ibanga ndetse no gutanga amakuru.
Ku rundi ruhande, u Rwanda ni urwa mbere mu karere mu kurwanya ruswa. Tanzania iri ku mwanya wa 94, Kenya uwa 123, Uganda ni iya 142, RDC ni iya 166 naho u Burundi buri ku mwanya wa 171.
U Rwanda ni urwa kane muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, nyuma ya Seychelles, Botswana, na Cape Verde.
Ibihugu biri mu myanya ya nyuma ni ibirimo intambara n’ibindi bibazo by’umutekano muke.
Umuvunyi Mukuru Wungirije, Mukama Abbas, yavuze ko u Rwanda ruri mu bihugu birangwamo ruswa nkeya bigaragaza ingamba rwashyize mu bikorwa zo kurwanya ruswa nk’uko bigenwa n’icyerekezo 2050.
Hashyizweho amategeko menshi yo kurwanya ruswa, aho ubu icyaha cya ruswa cyagizwe ikidasaza ku buryo uwagikora igihe cyose yakurikiranwa. Ibi byose ni ubushake bwa politiki.
Muri ubu bushakashasi bwa CPI2022, u Rwanda rufite amanota 51/100, rukaba rwarasubiye inyuma. Mu 2021 rwari rufite amanota 53%, na 54% mu 2020.
Ku kuba u Rwanda rwarasubiyeho inyuma imyanya ibiri, Mukama, yavuze ko atari igitangaza ariko bitanga umukoro kuri buri wese.
Ati “Gusubira inyuma imyanya ibiri ntabwo ari igitangaza, ni isomo ryo kureba icyatumye tudohoka tugatakaza imyanya ibiri, ni umwanya wo gufata ingamba tukareba uko twasubira mu myanya myiza tunarengeho”.
Yakomeje avuga ko “Mu rugamba rwo kurwanya ruswa nta wemerewe kuba indorerezi kuko utayirwanyije bikugiraho ingaruka”.
Umuyobozi wa TI Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, yavuze ko kuba u Rwanda rufite amanota 51/100, ayandi 49/100 yaburiye mu bintu bitandukanye birimo na serivisi mbi mu nzego zitandukanye zitiza umurindi ruswa.
Ati “Iyo serivisi zitangwa nabi mu gihugu ruswa iriyongera. Biterwa na bamwe mu bayobozi batarumva politiki y’igihugu bataragira ubunyangamugayo buhagije na bamwe mu banyarwanda bumva ko bagura ibyo bemerewe n’amategeko”.
Yasabye abanyarwanda ko aho gutanga ruswa, batanga amakuru kuri serivisi mbi bahawe cyangwa batahawe, kugira ngo hakurikiranwe impamvu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa TI Rwanda, Mupiganyi Appolinaire, yavuze ko
Ubushakashatsi bwa TI Rwanda bwerekanye ko 7% by’abanyarwanda bagifata ruswa nk’ibisanzwe, iyi akaba ari indi mpamvu yo kuba u Rwanda rusubira inyuma.
Ati "Uwo muco uracyatuziritse, kuba ba ntibindeba ntihatangwe amakuru ku bibi bikorwa. Hari ibyuho mu mategeko, kureba abari inyuma y’imitungo runaka [abashumba]..."
Mu bihugu 180 byakorewemo ubushakashatsi ku Isi hose, Denmark niyo yaje ku mwanya wa mbere mu kuba igihugu kitarangwamo ruswa ku kigero cyo hejuru aho ifite amanota 90%, Finland iri ku mwanya wa kabiri, Nouvelle Zéalande ni iya gatatu. Ku mwanya wa kane hari Norvège naho kuwa Gatanu ni Singapore.
Inkuru bifitanye isano: Inzego icumi ziganjemo ruswa mu Rwanda rwa 2022
Ruswa mu Rwanda yariyongereye ; miliyoni 38Frw zatanzwe n’abasaba serivisi
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!