Ni ibikubiye mu bushakashatsi ku gipimo cya ruswa mu Rwanda [Rwanda Bribery Index] bukorwa buri mwaka na Transparency International Rwanda.
Hagendewe ku babajijwe, amafaranga bagiye bavuga bishyuye kugira ngo bahabwe serivisi runaka.
Bibarwa ko nibura mu mezi 12 ashize muri za banki, umuntu umwe yagiye yakwa ruswa ingana na 618,900Frw. Ni mu gihe mu bucamanza nibura umuntu watanze ruswa yagiye yakwa 348,000Frw.
Mu rwego rwa Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda, uwatanze ruswa yishyuye nibura 101,352Frw, naho mu nzego z’ibanze yishyuye impuzandengo ya 88,880Frw.
Mu bushinjacyaha hishyuwe ruswa iri ku mpuzandengo ya 75,000Frw ku basabwe ruswa. Mu nzego z’abikorera, nk’uwahawe akazi atanze ruswa yabanje kwishyura 57,800Frw.
Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB narwo ntirwatanzwe kuko habarwa ko mu batanzeyo ruswa umwe yishyuye ibihumbi 47Frw.
Ni mu gihe mu Kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, ubushakashatsi bwagaragaje ko hishyuwe ruswa ingana n’ibihumbi 44Frw ku muntu umwe mu bayatswe.
Mu mashuri yisumbuye nk’urugero umuyobozi wafashije umubyeyi kugira ngo umwana we abashe kwimurirwa ku rindi shuri, akaba yanatanze izindi serivisi zose agenda ahabwa ruswa, umuntu umwe yamuhaga 38,923Frw.
Mu kigo gishinzwe gukwirakwiza ingufu mu Rwanda [REG] uwatswe ruswa nibura yatanze 32,600Frw. Muri za Kaminuza hatangwa ibihumbi 30Frw nibura ku muntu umwe wagiye yakwa ruswa.
Ubushakashatsi kandi bwerekanye ko mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, TVET naho abayobozi cyangwa abakozi bayo basaba ruswa kuko nibura abayatswe umwe yishyuraga ibihumbi 20Frw. Mu Rwego Ngenzuramikorere, RURA, ho mu batswe ruswa umwe nibura yishyuraga ibihumbi 15Frw.
Kuki izi nzego arizo zihora zigaruka?
Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée agaragaza ko nk’urwego rwa Polisi rushinzwe umutekano wo mu muhanda rukomeje kuza ku mwanya wa kabiri cyangwa uwa mbere, ntirujye hasi.
Hari izindi nzego z’abikorera zikomeje kuza ku isonga mu kurya ruswa, inzego nka REG cyangwa WASAC, inzego z’ibanze n’ahandi.
Ati “Uyu mwaka nk’uko byagenze mu myaka yashize, inzego zagaragayemo ruswa n’ubundi nizo zikiyigaragaramo cyane. Ni ukuvuga abikorera, polisi yo mu muhanda twizeraga ko wenda kubera ko camera ziri ku muhanda wenda bizagabanuka ariko ntabwo byagabanutse ku buryo bugaragara.”
Yakomeje agira ati “Hanyuma hakaza na REG na WASAC nabyo bihoraho urabona ko hiyongereyemo na RURA, mu mashuri cyane cyane TVET usanga no mu nzego z’ibanze kandi ho cyane cyane biri muri serivisi z’ubutaka.”
Ingabire avuga ko kuba izo nzego zitanga serivisi nyinshi ari kimwe mu bituma zikomeza kuza imbere mu kwakira ruswa.
Ati “Erega kugira ngo n’umuntu urya ruswa abashe kuyirya ni uko aba afite serivisi nyinshi aha abaturage. Udafite serivisi uha abaturage nabo nta mpamvu baguha ruswa, wabonye nk’ibyo bagusobanurira bati muri REG kugira ngo baguhe ‘Cashpower’ ni uko ugomba kugira akantu utanga.”
Yakomeje agira ati “Hari abantu iyo ugiye hirya iriya nko mu cyaro, usanga umuntu wa REG azi ni ushinzwe kumukorera amashanyarazi, nta wundi muyobozi azi […] wabonye nko mu mashuri abanza, abenshi batanga ruswa ngo babimurire hafi y’aho batuye, kandi nta wemera ko umwana we ajya kwiga kure akora ingendo ndende. Ni bene uko nguko biba bimeze.”
Ku bijyanye n’abikorera, Ingabire avuga ko hakwiye kubaho ubunyangamugayo no kuba abaturage batanga amakuru cyangwa se bagahitamo kwanga gutanga ruswa.
Ati “Sinzi uko ruswa yacika [mu bikorera] keretse bonyine ubwabo bagize ubunyangamugayo, ariko twebwe tubona ko mu bushake bwa politiki leta igaragaza […], bikwiye kuva mu bakozi ba leta bikajya no mu bikorera kuko icyo tureba ni umuryango nyarwanda muri rusange.”
























Amafoto: Ganza Raul
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!