Ni inama yabereye mu Karere ka Ngoma, Intara y’Iburasirazuba kuva tariki ya 2 kugeza ku ya 4 Ukuboza 2025, ishimangira umuhate wo kurushaho kubungabunga umutekano n’ituze ku mipaka ihuza u Rwanda na Tanzania.

Izi nama zikorwa buri mezi atatu, zikaba zitanga uburyo ku bayobozi b’ingabo z’ibihugu byombi bwo gusuzuma ishusho y’umutekano muri iki gihe ndetse no gutegura ingamba zihuriweho zo guhangana n’ibibazo by’umutekano ku mipaka y’ibihugu byombi.

Mu gihe cy’iyi nama ya 14, intumwa z’ibihugu byombi zasuzumye ibibazo by’umutekano byagiye byigaragaza nyuma y’inama ya 13 yabereye i Ngara muri Tanzania muri Nzeri 2025, nko kureba uko ingamba zafashwe mu gukemura ibibazo zashyizwe mu bikorwa, gushaka ibisubizo ku bikorwa binyuranyije n’amategeko byambukiranya imipaka, n’ingamba zo kurinda abaturage baturiye umupaka uhuza ibihugu byombi.

Umuyobozi w’Ingabo zigize Diviziyo ya 5 y’Ingabo z’u Rwanda, Maj Gen Ruki Karusisi, yashimangiye ko ubufatanye bw’ingabo z’ibihugu byombi ari inkingi ikomeye ishimangira umubano mwiza.

Ati “RDF na TPDF tumaze igihe kirekire dufatanya, ubwo bufatanye bushingiye ku bwubahane, ubunyamwuga no gusangira icyerekezo kimwe cyo gukomeza kubumbatira amahoro mu karere. Ibihugu byacu bifitanye umubano mwiza, kandi ubufatanye bw’ingabo zacu ni imwe mu nkingi ikomeye ishimangira uwo mubano.”

Yakomeje ati “Binyuze muri ubu rubuga rwo guhura, dukomeza kugumana imikoranire ikomeye, kuvugana hagati yacu, bityo ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo dufatanyije bugatanga umusaruro.”

Ku ruhande Umuyobozi wa Burigade ya 202 y’Ingabo za TPDF, Brig Gen, Gabriel Elias Kwiligwa, yashimye uko inama yagenze, yongeraho ko uku guhura buri gihembwe bikomeza gushimangira icyizere n’imikoranire mu by’umutekano hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.

Yagize ati “Turashima ubunyamwuga, ubwisanzure n’urugwiro byagaragaye muri iyi nama. Ibikorwa byubaka hagati y’ingabo zacu byerekana umuhate dusangiye wo kurinda umupaka wacu no gukemura ibibazo duhuriyeho.”

Inama yasojwe hasubirwamo umuhigo wo gukomeza gusangira amakuru, gucunga umutekano umutekano hakorwa patrols mu bice byagenwe, no gukomeza imikoranire ya hafi hagati y’abayobozi b’ingabo zegeranye.

Impande zombi zagaragaje ko ubufatanye bwa RDF na TPDF ari ingenzi ku mutekano w’ibihugu byombi n’imibereho myiza y’abaturage baturiye umupaka.

Iyi Nama ya 14 y’Abayobozi b’Ingabo z’ibihugu byombi yerekana ubufatanye bumaze igihe hagati y’u Rwanda na Tanzania mu gushyigikira amahoro mu karere n’inyungu zihuriweho mu by’umutekano.

Umuyobozi w’Ingabo zigize Diviziyo ya 5 y’Ingabo z’u Rwanda, Maj Gen Ruki Karusisi, yashimangiye ko ubufatanye bw’ingabo z’ibihugu byombi ari inkingi ikomeye

Abayobozi b'impande zombi bashyira umukono ku byo zemeranyijweho
Abayobozi b'impande zombi bashyira umukono ku byo zemeranyijweho
Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania bahuriye mu nama ya 14 ihuza abayobozi b’ingabo ku mipaka
Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania bahuriye mu nama ya 14 ihuza abayobozi b’ingabo ku mipaka