Aya masezerano yasinyiwe i Kigali ku wa 24 Mata 2026, impande zombi zumvikana gufasha abahinzi n’amashyirahamwe yabo kugera kuri serivisi z’imari, gukoresha serivisi za banki hifashishijwe ikoranabuhanga no kububakira ubushobozi.
Byitezwe ko kubera aya masezerano, umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi uziyongera, agaciro kawo kiyongere, kandi imibereho y’abahinzi bato itere imbere nk’uko biteganyijwe muri gahunda y’iterambere ry’igihugu ya 2024-2029 (NST2) n’iyo guteza imbere ubuhinzi, PSTA 5.
Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda, Hannington Namara, yagaragaje ko ubufatanye bw’impande zombi bushimangira ko intego zihuriyeho yo guteza imbere imibereho y’abahinzi binyuze mu kubasanga aho bakorera, bakongererwa ubushobozi.
Namara yagize ati "Kuri Equity Bank, twumva ko ubuhinzi bugira uruhare rukomeye mu iterambere ridaheza. Binyuze mu bufatanye nk’ubu, tuzazamura agaciro k’umusaruro, duteze imbere imibereho, tunatange umusanzu mu iterambere riramba. Ibi birenze ubufatanye, ahubwo ni igikorwa gihuriweho cyo guha abaturage ubushobozi no kubaka ubuhinzi buhamye."
Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda yagaragaje ko ubuhinzi ari inkingi ya mwamba y’ubukungu bw’u Rwanda kuko ari bwo abaturage benshi bakesha imibereho n’iterambere, ikaba ari yo mpamvu bahisemo kubushyigikira kugira ngo butere imbere kurushaho.
Equity Bank Rwanda isobanura ko mu nguzanyo itanga, yahariyemo ubuhinzi igera kuri 30% kugira ngo butere imbere kurushaho, ababukora batere imbere, igihugu cyihaze mu biribwa kandi kigire iterambere ry’igihe kirekire.
Aya masezerano ateganya ko Equity Bank Rwanda izaha abahinzi n’amashyirahamwe inguzanyo, ibafashe kubitsa, bakoreshe serivisi zo guhererekanya amafaranga kandi bakoreshe ikoranabuhanga mu kwishyurana, byose bizabafasha kugera kugera ku byo bifuza biboroheye.
Equity Bank Rwanda iteganya gufasha abahinzi gusobanukirwa imikoreshereze y’imari, gushyigikira gahunda zo kubafasha kuba abashoramari mu buhinzi, inateze imbere gahunda yo guha ibigo bito by’ubuhinzi serivisi z’imari.
Namara yagaragaje ko Equity Bank Rwanda yiteze byinshi muri ubu bufatanye, byose biganisha ku gukemura no guhangana n’imbogamizi abahinzi bahura na zo zirimo imihindagurikire y’ibihe, kubona isoko bagurishaho umusaruro wabo no kubona imbuto nziza.
Yagize ati "Umurimo w’iterambere ntiworoshye. Ntabwo ugerwaho mu munsi umwe. Igikenewe by’ukuri ni ukuguma mu murongo, guhozaho no kwitwara neza mu kuwushyira mu bikorwa."
Umuyobozi Mukuru wa One Acre Fund, Belinda Bwiza, yatangaje ko ubunararibonye iyi banki ifite muri serivisi z’imari nibuhura n’ubwo iki kigega gifite mu kumenya ibyo abahinzi bakeneye, nta kabuza bizafasha abahinzi gutera imbere.
Bwiza yagize ati "Dukunda kwita abahinzi abayobozi bakuru b’ishoramari ryabo. Icyo bakeneye ni ugushyigikirwa, guhabwa ibyo bakeneye no gufashwa gutera imbere."
Umuyobozi Mukuru wa One Acre Fund yasobanuye ko hashingiwe kuri aya masezerano, abahinzi bazajya bahabwa serivisi z’ubujyanama ku iteganyagihe, mu bijyanye n’uko batera imyaka.
Ati "Abahinzi bakeneye kugera ku mari n’ikoranabuhanga. Bakeneye ubujyanama ku iteganyagihe, kugera kuri serivisi z’imari, bafite n’uburenganzira bwo guhabwa amakuru abafasha kurushaho gushora mu mirima yabo."
Namara yasobanuye ko mu rwego rwo gukurikirana umusaruro w’ubu bufatanye, Equity Bank Rwanda izajya igenzura uko bukungu bw’abahinzi butera imbere, bikazajya bikorwa mu mezi atandatu na nyuma y’umwaka.
Byitezwe ko abahinzi babarirwa mu bihumbi n’ibigo by’ubuhinzi bizasoroma imbuto z’ubu bufatanye. Equity Bank Rwanda na One Acre Fund bigaragaza ko iterambere ry’abahinzi ari iterambere ry’igihugu muri rusange.










Ibitekerezo 0