Byagarutsweho n’Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, ubwo yaganiraga n’abohereza mu mahanga ikawa y’u Rwanda na koperative ziyitunganya, ku mugoroba wo ku wa 24 Ukwakira 2025.
Ni umugoroba waranzwe no kuganira ku mpande zombi, abakiliya ba BK bagaragaza imbogamizi bahura nazo zirimo gutinda kubona inguzanyo, inyungu iri hejuru, no kuba inguzanyo itangwa ikiri nto.
Umuyobozi wa Koperative Dukunde Kawa Musasa yo mu Karere ka Gakenke, Mubera Celestin, yagaragaje ko bifuza ko inguzanyo zajya zihutishwa kugira ngo abazihawe bazibyaze umusaruro babashe no kwishyura banki neza.
Ati “Turashima imibanire myiza hagati ya BK n’abari mu rwego rw’ikawa uburyo tubona inguzanyo ariko nkaba mfite icyifuzo numva gikomeye kandi gikozwe neza uwahawe amafaranga yagira inyungu. Amafaranga tuba dushaka ngo tuyatangirane n’igihembwe. Turifuza ko amafaranga mwatwemereye mwajya muyaduha tugitangira igihembwe, tukabasha gukora kandi tukanabishyura.”
Abdul Rudahunga uyobora Ikigo cya Simbi Coffee Investment Ltd, yasabye Banki ya Kigali ko yareba uko igira uruhare mu guteza imbere ubuhinzi bwa kawa ku buryo byafasha mu kuvugurura no gusazura ikawa mu rwego rwo kongera umusaruro.
Umuyobozi ushinzwe Ishami ry’Ubuhinzi n’Ubworozi muri Banki ya Kigali, Alexis Bizimana, yavuze ko mu rugendo rw’imyaka itatu iyi banki imaze ikorana n’abari mu rwego rwo guteza imbere ikawa, yatanze umusaruro.
Yavuze ko mu mwaka wa 2025 BK yatanze inguzanyo z’agera kuri miliyari 36 Frw kandi yiteguye gukomeza kuyongera. Iyi ni inguzanyo itangwa ikishyurwa ku nyungu ya 12% gusa ku mwaka.
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, yashimangiye ko ibyifuzo by’abakiliya bigiye gushakirwa umuti birimo kwihutisha inguzanyo zikabonekera igihe ndetse n’amafaranga yatangwaga akongerwa.
Ati “Niba hari abantu bagifata amafaranga hanze kandi tuyafite ntabwo byaba ari byo. Turaziranye, tuzi ibyo mukora, tuzambara za bote tujyane mu misozi, turebe iyo kawa muhinga, turebe ukuntu mukora kugira ngo tubahe amafaranga. Tubijeje ko miliyari zirenga 30 Frw twatanze uyu mwaka, tugiye kwiha intego yo gutanga izirenga 60 Frw.”
Dr. Karusisi kandi yijeje ko inguzanyo zitazongera gutinda kuko byagaragaye ko abari mu buhinzi n’ubucuruzi bw’ikawa ari na bo bishyura neza inguzanyo bahabwa.
Ku ruhande rw’Umuyobozi mu Kigo gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, Nkurunziza Alexis, yashimye uruhare rwa BK mu guteza imbere ikawa y’u Rwanda yizeza abari muri urwo ruhererekane ubufatanye.
Yavuze ko kuri ubu ikawa y’u Rwanda iri mu zihagazeho ku isoko mpuzamahanga asaba ibigo by’imari gutinyuka gukorana n’abahinzi n’abazicuruza.
















Ibitekerezo 0