Ni igikorwa cyari kigamije kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi ariko kandi banasobanurirwa amateka y’u Rwanda cyane ko uru rwibutso rufite amateka yo kuba rushyinguwemo imibiri y’abanyapolitike bishwe bazira ibitekerezo byabo.

Bakigera kuri uru Rwibutso babanje kunamira abashyinguye muri uru rwibutso bashyira indabyo ku mva hanyuma bagira umwanya wo kuganirizwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umukozi Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Karambizi Oleg Olivier, waganirije abasuye uru rwibutso yagarutse ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, agaragaza ibimenyetso by’uko yateguwe.

Yabasabye kugira uruhare mu gusigasira aya mateka, birinda ko hari uwayapfobya.

Ati “Njya mbabona ku mbuga nkoranyambaga abenshi muri mwe ndabakurikira, ariko usanga muganira ibindi, twifuza ko mwafata iya mbere mu gusubiza abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n’abifuza kugoreka amateka y’Igihugu kuko mwe mufite ukuri n’ibimenyetso bifatika kurusha bariya bavuga ibinyoma.”

Umuyobozi wa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatchoua, yagaragaje ko ari inshingano za buri wese kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo ntizongere kuba ukundi.

Ati “Twigira ku mateka, iyo tuje kwiga aya mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi biba ari umwanya wo kumenya byinshi ku buryo ibyabaye mu Rwanda bidashobora kuzaba ukundi.”

Abayobozi b'ibigo birimo Canal+, CanalBox na Zacu Entertainment ubwo bari bageze ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero

Ni abakozi bari baherekejwe n'abagira uruhare muri sinema zitambuka kuri Zacu TV

Abakinnyi ba sinema batandukanye bari bitabiriye iki gikorwa

Babanje kuganirizwa amateka y'Urwibutso rwa Jenoside rwa Rebero

Bashyize indabo ku mva zishyinguyemo abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Bunamiye abashyinguye muri uru Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Rebero

Niyitegeka Gratien uzwi nka Papa Sava ni umwe mu bitabiriye iki gikorwa

Irakoze Ariane Vanessa na Mutoni Saranda bari mu bifatanyije n'abakozi b'ibi bigo muri iki gikorwa

Clapton Kibonge mu bakinnyi ba sinema bari muri iki gikorwa

Dogiteri Nsabii akurikiye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Mbere yo kuganira ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi babanje gufata umunota wo kwibuka abishwe bazira uko bavutse

Habanje kandi gucanwa urumuri rw'icyizere

Mutako Sonia uzwi muri sinema y'u Rwanda ni umwe mu bari bitabiriye iki gikorwa

Umukozi Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Karambizi Oleg Olivier, ni we watanze ikiganiro ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Umuyobozi Mukuru wa CANAL+ Rwanda, Sophie Tchatchoua, yavuze ko ari inshingano za buri wese gusura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu kwiga amateka

Sophie Tchatchoua yandika ubutumwa mu gitabo cy'abashyitsi basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Rebero

Umuyobozi wa Zacu Entertainment, Misago Nelly Wilson, yandika ubutumwa mu gitabo cy'abashyitsi basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Rebero

Amafoto: Cyubahiro Key