Mu cyumweru gishize ni bwo igihiriri cy’urubyiruko rwiyita ‘Force du progrès’ rubarizwa mu ishyaka UDPS riri ku butegetsi, rwiroshye ku rugo rwa Joseph Kabila rwangiza byinshi.
Abatawe muri yombi barenga 70 nk’uko ikinyamakuru Actualite cyabitangaje, icyakora 11 bigaragara ko batujuje imyaka y’ubukure.
Kuri uyu wa Mbere urukiko rwa Kinshasa rwatangaje ko nta bubasha rufite bwo kuburanisha abo batujuje imyaka y’ubukure.
Ikirego cyatanzwe na Olive Lembe Kabila, umugore wa Joseph Kabila n’abandi bantu babiri.
Abafashwe bashinjwa ibyaha birimo urugomo, kumena urugo rw’abandi no kugaba igitero ku rugo rw’uwahoze ari umukuru w’igihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!