Mu kiganiro cyatambutse ku muyoboro wa YouTube wa African TV, Sindimwo yabajijwe niba byashoboka ko ingabo z’u Rwanda ziva muri RDC, asubiza ati "Kugeza uno munsi ntabyo ndabona ko RDF iri muri Congo."
Sindimwo yatangaje ko adashobora kwemeza ko ingabo z’u Rwanda ziri muri RDC ashingiye kuri raporo zitandukanye, mu gihe ntabyo yabonye byerekana ko ibizikubiyemo ari ukuri.
Yagize ati "Njyewe sindi umucamanza, nta perereza nabikozeho, njyewe mvuga ibyo nkoreye ubusesenguzi, ibyo nabonye.”
Sindimwo yasobanuye ko kuba raporo yaratangajwe n’urwego rushamikiye ku Muryango w’Abibumbye bitaba bivuze ko ibikubiyemo byose biba ari ukuri, kuko uyu muryango nta kindi umaze keretse “gutera impundu”.
Leta y’u Rwanda imaze igihe kinini isobanura ko itigeze yohereza ingabo muri RDC, ahubwo ko icyo yakoze ari ugushyira ingamba z’ubwirinzi ku mupaka warwo mu rwego rwo gukumira ibitero by’abashaka guhungabanya umutekano w’Abanyarwanda.
Uyu munyapolitiki yatangaje ko abona ko ingamba z’ubwirinzi ari intwaro zipfubya ibisasu zaba zarashyizwe ku mupaka w’u Rwanda, bitandukanye n'ibivugwa ko ari abasirikare boherejwe ku butaka bwa RDC.
Yavuze ko niba hari abasirikare b’u Rwanda bari muri RDC koko, ingabo za RDC zakabaye zifata bamwe muri bo, zikaberekana nk’ikimenyetso gishimangira ko ibirego byayo bishingiye ku makuru y’impamo.






Ibitekerezo 0