Kabila yabaye Perezida wa RDC kuva mu 2001 kugeza mu 2019. Muzito yakoranye na we igihe kirekire kuko yabaye Minisitiri w’ingengo y’imari Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu mu gihe cy’ubutegetsi bwe.

Umubano wa Kabila na Perezida Félix Tshisekedi warazambye, uyu munyapolitiki ahungira muri Afurika y’Epfo mu mpera za 2023. Bamwe bo muri Leta ya RDC batangiye kwibasira Kabila, bamushinja kuba umwanzi w’igihugu.

Ubwo yagiriraga uruzinduko mu mujyi wa Goma na Bukavu muri Gicurasi na Kamena 2025, Leta ya RDC yamushinje byeruye ko akorana n’ihuriro AFC/M23 rigenzura ibice byinshi byo mu burasirazuba bw’igihugu. Ubushinjacyaha bwatangiye kumukoraho iperereza.

Tariki ya 30 Nzeri 2025, Urukiko Rukuru rw’igisirikare cya RDC rwahamije ko Kabila ari umuyobozi wa AFC/M23, rumuhamya icyaha cyo kugambanira igihugu, ibyaha by’intambara, ibyibasiye inyokomuntu no kuba mu mutwe w’ingabo utemewe n’amategeko, rumukatira igihano cy’urupfu.

Mu kiganiro n’umunyamakuru Marc Perelman wa France 24, Muzito usanzwe ari Minisitiri ushinzwe ingengo y’imari ku butegetsi bwa Tshisekedi kuva muri Kanama 2025 yabajijwe niba afata Kabila nk’umwanzi w’igihugu, arabihakana.

Yagize ati "Si umwanzi wa RDC. Ntabwo mvuga ku mwanzuro w’urukiko. Turi igihugu kiri mu ntambara, ni urukiko rw’igisirikare rwafashe umwanzuro. Ntacyo mvuga.”

Minisitiri Muzito yabajijwe niba atekereza ko Kabila aramutse afashwe, Perezida Tshisekedi yategeka ko igihano yakatiwe gishyirwa mu bikorwa, asubiza ko uko azi uyu Mukuru w’Igihugu, ibyo atabikora.

Muri Nzeri 2025, Joseph Kabila yakatiwe igihano cy'urupfu adahari
Muri Nzeri 2025, Joseph Kabila yakatiwe igihano cy'urupfu adahari
Minisitiri Muzito yatangaje ko Joseph Kabila atari umwanzi w'igihugu
Minisitiri Muzito yatangaje ko Joseph Kabila atari umwanzi w'igihugu