Ni abanyapolitiki bagize ihuriro ‘C64’ ryashinzwe kugira ngo rirengere Itegeko Nshinga rya RDC, baherutse kuganira na Perezida w’u Burundi akaba n’Umuyobozi w’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) ku buryo bwo guhosha umwuka mubi watutumbye hagati yabo na Tshisekedi.
Mu butumwa buburira batangiye imbere y’itangazamakuru, i Kinshasa kuri uyu wa 9 Nyakanga 2026, bagaragaje ko biteguye kuganira na Tshisekedi ariko ko agomba kubanza gutangaza ku mugaragaro ko ahagaritse burundu umugambi wo guhindura Itegeko Nshinga.
Aba banyapolitiki barimo Martin Fayulu, Jean Marc Kabund na Delly Sessanga, banasabye Tshisekedi gufungura abafungiwe impamvu za politiki, guhagarika imanza zabo, kubahiriza ubwisanzure n’amategeko y’igihugu.
Bagize bati “Ntabwo umuntu ashobora kubakira ibiganiro ku gitugu cyangwa kurenga ku Itegeko Nshinga.”
Leta y’u Burundi ihamya ko ikiganiro Ndayishimiye yagiranye n’aba banyapolitiki bari baherekejwe n’abanyamadini n’amatorero cyagenze neza, kuko cyaranzwe no gusasa inzobe; igihamya ko bose bifuriza RDC amahoro, umutekano n’iterambere.
Fayulu na bagenzi be batangaje ko mu kiganiro bagiranye na Ndayishimiye tariki ya 6 Nyakanga, bamutumye kugeza kuri Tshisekedi ubutumwa bwabo bw’uko agomba guhagarika gutekereza ibyo guhindura Itegeko Nshinga ry’igihugu.
Aba banyapolitiki bari bateganyije kwigaragambya tariki ya 8 Nyakanga, bamagana umugambi wo guhindura Itegeko Nshinga. Ubutumire bahawe na Ndayishimiye bwatumye bayimurira ku itariki ya 22 Nyakanga, ikazabera imbere y’ingoro y’Umukuru w’Igihugu.






Ibitekerezo 0