FDLR ni umutwe washinjwe n’abarimo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Washinzwe mu 2000 nyuma yo kwihuza kw’ingabo zatsinzwe (Ex-FAR), Interahamwe, abanyapolitiki n’impunzi z’Abanyarwanda zagumye muri RDC.

Kuva muri Gicurasi 2022, FDLR yagize uruhare rutaziguye mu bikorwa byo kurwanya umutwe wa M23, yifatanyije n’ingabo za RDC n’imitwe yibumbiye mu ihuriro ryiswe ‘Wazalendo’.

Inshuro nyinshi, Leta y’u Rwanda yagaragarije Umuryango Mpuzamahanga ko FDLR ihabwa ubufasha na Leta ya RDC burimo ibikoresho, imyitozo ya gisirikare n’ibitunga abarwanyi bayo, bifasha uyu mutwe gukomera kurushaho.

Leta y’u Rwanda yibukije umuryango mpuzamahanga ko inshuro nyinshi wafashe imyanzuro isaba ko FDLR isenywa kuko ari ikibazo ku mutekano w’u Rwanda n’akarere muri rusange, ariko ko ibyo bitigeze byubahirizwa.

Tariki ya 27 Kamena 2025, u Rwanda na RDC byagiranye amasezerano y’amahoro, bibifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu ngingo zikomeye zikubiyemo harimo gusenya FDLR, u Rwanda rukabona gukuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho.

Itangazo ry’igisirikare cya RDC ryo ku wa 10 Ukwakira risaba abarwanyi ba FDLR kurambika intwaro, rinasaba abasirikare n’abaturage b’Abanye-Congo guhagarika gukorana n’uyu mutwe, ryari mu murongo w’aya masezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington D.C muri Amerika.

Raporo y’impuguke za Loni yasohotse tariki ya 8 Ukuboza ivuga ko iri tangazo ryateje umwuka mubi hagati y’ingabo za RDC n’abarwanyi ba FDLR kandi ko ryanarakaje imitwe ya Wazalendo isanzwe ikorana na FDLR.

Izi mpuguke zasobanuye ko uyu mwuka mubi watumye bamwe mu bofisiye mu gisirikare cya RDC n’abahagarariye Guverinoma ya RDC bizeza FDLR ko bazakomeza gukorana na yo bitewe n’ubufasha bukomeye babaha mu ntambara.

Zagize ziti “Ni bwo bamwe mu bofisiye ba FARDC n’abahagarariye Guverinoma bijeje FDLR ko ubufatanye buzakomeza hashingiwe ku ruhare rukomeye FDLR igira mu bikorwa biri kuba. Ikindi, FARDC ntiyari ifite ubushobozi bwo gusenya FDLR.”

Amakuru yizewe agera kuri IGIHE yemeza ko tariki ya 29 Ugushyingo, ingabo za RDC zoherereje FDLR n’indi mitwe bikorana nka NDC-R na za Nyatura amasasu n'ibiribwa.

Amasasu n’ibiribwa byohererejwe iyi mitwe mu bice birimo Bibwe na Hembe, hashingiwe ku itegeko ryatanzwe n’Umuyobozi wa Rejima ya 3402 y’Ingabo za RDC, Colonel Salomon Tokolonga.

Col Tokolonga asanzwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano na Amerika kubera ubufasha amaze igihe kinini aha FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro yagize uruhare mu bugizi bwa nabi bukorerwa abasivili.

Abarwanyi ba FDLR bijejwe ko ingabo za RDC zizakomeza gukorana na bo
Abarwanyi ba FDLR bijejwe ko ingabo za RDC zizakomeza gukorana na bo