Itangazo rya Heineken ryasohotse kuri uyu wa 10 Mata 2026, risobanura ko iyi migabane yagurishijwe uruganda ELNA Holdings Ltd rwo mu birwa bya Maurice.

Bralima yashinzwe n’abashoramari b’Ababiligi mu 1923. Kuva mu 1986, igice kinini cyayo kirimo kwenga ibinyobwa, kubikwirakwiza no gucunga abakozi, cyari mu maboko ya Heineken kuko ni yo yari ifitemo imigabane myinshi.

Uru ruganda rukorera bice byinshi byo muri RDC birimo umujyi wa Goma mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo, Kinshasa, Kisangani muri Tshopo na Lubumbashi muri Haut-Katanga.

Heineken ivuye muri RDC nyuma yo guhagarika by’agateganyo ibikorwa byayo burasirazuba bw’igihugu mu mwaka ushize bitewe n’imirwano yahanganishije ingabo za RDC n’ihuriro AFC/M23.

Iyi mirwano yatumye Heineken ishyikiriza ibikorwa byayo mu burasirazuba bwa RDC ikigo Synergy Ventures Holdings Ltd cyo mu birwa bya Maurice kugira ngo kibungabunge umutekano wabyo n’uw’abakozi bayo.

Ibikorwa bya Heineken mu bindi bice bitekanye byo muri RDC byo byarakomeje, isobanura ko umutekano nugaruka, ishobora kongera gukorera mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Heineken yasimbuwe na ELNA Holdings Ltd muri RDC
Heineken yasimbuwe na ELNA Holdings Ltd muri RDC