Icyorezo kiri kugaragara mu Ntara ya Ituri, Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyaruguru, ijanisha rikagaragaza ko kugeza uwo munsi cyicaga ku rugero rwa 26,7%.

Kugeza ubu, abantu 148 bamaze gukira neza, basubira mu miryango yabo, naho abandi 326 baracyitabwaho n'abaganga mu bigo byabugenewe. Kuva ku wa 24 kugeza ku wa 25 Kamena, hasuzumwe abantu 1175 bari bafite ibimenyetso bimeze nk’iby’iki cyorezo, ku mipaka hapimwa abagenzi 142.503.

Bitandukanye n’uko byari bimeze mu minsi ishize, inzego z'ubuzima zishimira ko gukurikirana abahuye n’abanduye bigeze ku gipimo cya 82,8%. Iki gikorwa gitanga icyizere cyo kugabanya umuvuduko w’iki cyorezo.

Iki cyorezo cyatangajwe bwa mbere tariki 15 Gicurasi mu gice cya Mongbwalu mu Ntara ya Ituri. Ni inshuro ya 17 kigaragaye muri iki gihugu, kandi ni kimwe mu bimaze gufata abantu benshi.

Ebola ya Bundibugyo yamaze kugera muri Uganda, aho imaze gufata abantu 20 barimo babiri bapfuye. Mu Bufaransa na ho habonetse umurwayi umwe wacyo, inzego z’ubuzima zisobanura ko ari umuganga uheruka mu burasirazuba bwa RDC.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima (OMS) rigaragaza ko iki cyorezo cyo mu bwoko bwa Bundibugyo giteye inkeke ku rwego mpuzamahanga kubera ko nta muti cyangwa urukingo kirabonerwa.

Inzego z’ubuzima zigaragaza ko intambara n’ubugizi bwa nabi byiganje mu burasirazuba bwa RDC bituma abaganga n’abatabazi bagorwa no kugera ahantu hose bakeka ko iki cyorezo cyageze, bikiyongeraho n’indi mbogamizi y’abaturage batumva ko kibugarije ngo bakirwanye.

Mu barenga 1200 byemejwe ko banduye Ebola muri RDC, hapfuyemo 321
Mu barenga 1200 byemejwe ko banduye Ebola muri RDC, hapfuyemo 321