Yabibwiye Perezida wa Komisiyo y’Igihugu Iharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu (CNIDH), Musenyeri Martin Blaise Nyaboho, ku wa 26 Ukuboza 2025 ubwo yamugezagaho ikibazo cy’abarangije ibihano n’abagizwe abere bamaze igihe kinini batarafungurwa.
Musenyeri Nyaboho yabwiye Ndayishimiye ko by’umwihariko mu gihe umwaka ugana ku musozo, ashobora kuvuga ijambo rimwe mu bubasha bwe nk’Umukuru w’Igihugu, aba bantu bagafungurwa bwangu.
Perezida Ndayishimiye yasubije Musenyeri Nyaboho ko ategereje ko Minisitiri w’Ubutabera amuha urutonde rw’abagomba kurekurwa kugira ngo avuge ijambo rya nyuma kuko rwamaze gukorwa, gusa abo yise abagizi ba nabi bafunzwe mu 2015 ariko bagakatirwa imyaka mike bo bazakomeza gufungwa.
Yagize ati “Abagizi ba nabi kubera ubwo bugizi bwa nabi bugikomeje, iyo umurekuye, asubira gukorana na ba bagizi ba nabi. Abantu bakoze ikibi hano mu 2015, hanyuma bakamukatira igifungo gito, uno munsi umurekura ugasanga asubiye gukorana na ba bandi. Ni cyo gituma hari abo dusabwa gusuzuma.”
Abo Perezida Ndayishimiye ashinja ubugizi bwa nabi ni abakurikiranyweho kugira uruhare mu igerageza ryo gukuraho ubutegetsi bwa Nkurunziza muri Gicurasi 2015 barimo abateguye imyigaragambyo. Ibyaha bashinzwe birimo guhungabanya umutekano w'igihugu.
Mu mategeko y’ibihugu bitandukanye, Umukuru w’Igihugu ntagira uruhare mu kurekura abarangije ibihano cyangwa abagizwe abere n'inkiko. Nk’Umucamanza w’Ikirenga, icyo akora gusa ni ugutanga imbabazi.








Ibitekerezo 0