Muri Mata 2026, intumwa za AFC/M23 n’iza Leta ya RDC zahuriye mu biganiro by’amahoro mu Mujyi wa Montreux mu Busuwisi, zemeranya ko zigomba kubahiriza agahenge kandi zikarekura imfungwa 477 mu gihe kitarenze iminsi 10.

Tariki ya 26 Gicurasi, intumwa za Amerika n’u Busuwisi zageze i Kinshasa, ziganira n’abahagarariye Leta ya RDC mu biganiro by’i Montreux, zibaza niba hari imfungwa za AFC/M23 zarekuwe cyangwa niba ibitero byarahagaze, igisubizo kirabura.

Nyuma y’umunsi umwe, byatangajwe ko Leta ya RDC yafunguye abantu 37 yashinje gukorana na AFC/M23. Abo barimo 22 bari bararangije ibihano bakatiwe, gusa aho baherereye ubu ntiharamenyekana.

Imyanzuro ya Montreux ivuga ko Leta ya RDC yagombaga gufungura abantu 311 ishinja gukorana na AFC/M23, iri huriro na ryo rikarekura 166 bo ku ruhande rwa Leta.

AFC/M23 ivuga ko na mbere y’ibiganiro bya Montreux yari isanzwe irekura abo ku ruhande rwa Leta barimo abasirikare, abapolisi n’abo mu miryango yabo.

Intumwa za Amerika n’u Busuwisi zagombaga gukomereza urugendo i Goma, ariko kubera umurwayi wa Ebola wahagaragaye, zifata icyemezo cyo guhurira na AFC/M23 mu Mujyi wa Rubavu.

Santere ya Rubaya iri mu byo Abanyamerika bashinzeho agati cyane ko iki gice gikungahaye ku mabuye y’agaciro ya Coltan kiri mu masezerano y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro Amerika yagiranye na RDC mu Ukuboza 2025.

AFC/M23 igenzura Rubaya kuva muri Gicurasi 2024. Iri huriro ryagaragaje ko niba Abanyamerika bashaka kugenzura iki gice, ryiteguye kubiganiraho na Amerika kuko Leta ya RDC itakigenzura.

Leta ya RDC ishaka Rubaya yifashishije inzira zose zishoboka, zaba iza dipolomasi cyangwa imbaraga za gisirikare. Kuva mu cyumweru gishize, ingabo zayo zagabye ibitero bikomeye mu bice bihana imbibi kugira ngo iyifate ariko byarayinaniye.

Imyanzuro yafatiwe mu biganiro by'amahoro byabereye i Montreux mu Busuwisi ntiyubahirijwe
Imyanzuro yafatiwe mu biganiro by'amahoro byabereye i Montreux mu Busuwisi ntiyubahirijwe