Paramount yari yagumishije igiciro cyayo cyo kugura Warner Bros kuri 30$ ku mugabane, bituma iki kigo kigira agaciro ka miliyari 108,4$ ubariyemo n’imyenda yacyo.
Paramount yanemeye kwishyura miliyari 2,8$ mu gihe byaba ngombwa ko amasezerano ifitanye na Netflix aseswa.
Yavuze ko mu gihe Warner Bros yakwemera kugurwa na yo, bikagera mu 2027 hatarubahirizwa ibikubiye mu masezerano byose, izajya yishyura 25$ kuri buri mugabane buri gihembwe kugeza igihe yuzuje ibyumvikanyweho byose.
Ubuyobozi bukuru bwa Warner Bros, bwagaragaje ko magingo aya bugishyigikiye amasezerano yo kwiyegurira Netflix.
Mu masezerano bagiranye, Netflix yemerewe kongera gupiganwa mu gihe habonetse undi utanga ibyisumbuye.
Netflix yatanze igiciro 27,75$ ku mugabane umwe bingana na miliyari 72$. Ndetse iki giciro ntabwo cyahindutse. Hiyongereyeho imyenda, agaciro k’iyi sosiyete kagera kuri miliyari 82$.
Amasezerano ya Paramount akubiyemo n’ibigo by’itangazamakuru bikomeye nka CNN na TNT mu gihe aya Netflix yo agaragaramo ishami rikora ibikorwa byo gutunganya filimi n’itangazamakuru rikorerwa kuri internet gusa.
Netflix na Paramount zombi zishishikajwe cyane na Warner Bros, kubera isomero ryayo rinini ririmo filimi n’inkuru zakunzwe cyane ku Isi nka Harry Potter na Game of Thrones, ndetse na serivisi za HBO Max.
Igitutu gikomeje kwiyongera muri Warner Bros Discovery kuko abanyamigabane nka Ancora Holdings na Matt Halbower uyobora Pentwater Capital Management badashyigikiye amasezerano ya Netflix, ahubwo bashyigikiye Paramount.
Abasesenguzi nka Paolo Pescatore bavuga ko igihe cyatangiye kuba gito kuri Paramount, kuko abanyamigabane ba Warner Bros Discovery bateganya guhura ngo batora ku masezerano ya Netflix ku wa 20 Werurwe 2026.






Ibitekerezo 0