Perezida Trump yatangaje ko urupfu rwa Ginsberg wazize kanseri y’urwagashya rwashyize aba-Republicains mu mwanya wo gufata icyemezo "nta gukererwa", mu gihe hasigaye ibyumweru bitandatu ngo habe amatora ya perezida w’icyo gihugu.
Umukandida w’aba-democrates, Joe Biden, uzaba ahanganye na Trump mu matora, yatangaje ko icyemezo cyo gushyiraho umusimbura gikwiye gutegereza amatora, perezida mushya akabanza akaboneka.
Ni ingingo ikomeye kubera ko mu bacamanza icyenda bagize Urukiko rw’Ikirenga rwa Amerika, aba ari ingenzi ko perezida agira umubare runaka yashyizeho mu ishyaka rye, kuko byoroshya uburyo ibyemezo by’ubutegetsi bwe byemezwa.
Mu mwaka wa 2016, Sena ya Amerika yiganjemo aba-Republicains, yahagaritse igikorwa cyo gushyiraho umucamanza mushya, Merrick Garland, wifuzwaga na Perezida Barack Obama, icyo gihe Senateri Mitch McConnell uyoboye igice gifite ubwiganze muri Sena, yavuze ko ari umwaka w’amatora. Perezida Trump agiyeho yahise ashyiraho Neil Gorsuch wemejwe mu 2017.
Nyamara kuri uyu wa Gatanu, Senateri McConnell yatangaje ko biteguye gufata icyemezo ku mucamanza mushya mu gihe Perezida Trump yaba abashyikirije izina, ibintu byahise bizamura amagambo menshi mu ba-democrates, benshi bakomeza kwibutsa Senateri McConnell amagambo yavuze mu 2016.
Ginsburg yari umwe mu bacamanza bakomeye waharaniraga uburenganzira bw’abagore, umwanya yari amazeho imyaka 27.
Yagizwe umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga na Perezida Bill Clinton mu mwaka wa 1993, aba umugore wa kabiri mu mateka ya Amerika wabaye muri uwo mwanya. Benshi bari bamaze kumumenya nka "The Notorious RBG".
Trump uheruka gutoranya abacamanza babiri ku butegetsi bwe, azi neza ko gushyiraho undi byaha ishyaka rye amahirwe menshi ku byemezo byagenda bifatwa. Abacamanza mu rukiko rw’Ikirenga muri amerika nta manda bagira, kereka iyo bashatse gusezera.
Mbere y’uko yitaba Imana, Ginsburg yari yagaragaje igitekerezo cye, ko yumva yazasimburwa ari uko hamaze kuboneka Perezida mushya wa Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!