Yarashwe amasasu menshi n’umuntu witwaje imbunda ubwo yari ageze hanze ya Manhattan hotel.
Thompson yarashwe mu gitondo cya kare ku wa Gatatu, uwamurashe bikaba bikekwa ko yari amaze umwanya amutegereje nkuko Polisi yabitangaje.
Ni ubwicanyi bushobora kuba bwari bwarateguwe kuko ku bitoyi by’amasasu yarashwe Thompson, hasanzweho aya magambo: Bihakane, Irwaneho, Kuraho.
Uwarashwe Thompson ntabwo aramenyekana gusa inzego z’umutekano zahise zitangira kumuhiga.
Amashusho ya camera z’umutekano yagaragaje ko uwarashe Thompsoon yamuturutse inyuma, akamurasa mu mugongo.
UnitedHealthcare ni kimwe mu bigo bikomeye by’ubwishingizi bw’ubuzima muri Amerika.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!