Montgomery yakatiwe urwo gupfa nyuma yo guhamwa n’ibyaha yakoreye muri Missouri mu 2004, byo kwica umugore utwite akamukuramo umwana akamutwara. Iki gihano cy’urupfu biteganywa ko kizashyirwa mu bikorwa ku wa 8 Ukuboza, aho azicwa atewe urushinge rurimo uburozi.
Montgomery yakatiwe iki gihano nyuma y’uko mu 2007 yahamijwe icyaha cyo gushimuta umuntu no kwica abigambiriye, asabirwa igihano cy’urupfu.
Ni igihano cyajuririwe n’umuhagarariye mu mategeko, wavuze ko ubwo Montgomery yari akiri umwana yakubiswe cyane bikamuviramo kugira ikibazo ku bwonko, ku buryo ibi byaha yahamijwe byombi yabikoze atabigambiriye.
Mu Ukuboza kandi igihano cy’urupfu kizahabwa Brandon Bernard, uri mu bagize uruhare mu kwica ba Minisitiri babiri b’urubyiruko mu 1999.
Umugore waherukwaga guhabwa igihano cy’urupfu muri iki gihugu ni Bonnie Heady wishwe mu 1953, washyizwe mu cyumba kirimo gas.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!