Ukwegura k’uyu mugabo kwatangajwe na Perezida Trump abinyujije kuri Twitter, ndetse avuga ko azava kuri izi nshingano mbere ya Noheli agasimburwa n’uwari umwungirije Jeff Rosen.
Trump atangaje ibi nyuma y’uko William Barr yamwandikiye ibaruwa isaba kwegura ku mirimo ye, nubwo hari amakuru yavugaga ko umubano w’aba bombi utifashe neza, ndetse ko Trump yari kuzamwirukana mbere y’uko asoza manda ye, kubera kudashyigikira ikirego cye cy’uko yaba yaribwe mu matora y’Umukuru w’Igihugu aheruka kuba mu Ugushyingo uyu mwaka.
William Barr yagiye ashyigikira Trump mu mirimo ye, kugeza ubwo Aba-démocrate bamushinjije gukorera Trump byihariye, gusa biza gutungurana ubwo yabwiraga itangazamakuru ko Minisiteri y’Ubutabera ayoboye, itigeze ibona igihamya cy’uko Trump yibwe mu matora y’Umukuru w’Igihugu yasize ahigitswe na Joe Biden.
Nyuma yuko William yigaritse Trump mu kirego yatanze cyerekeranye n’amatora, kandi yaragiye amushyigikira mu bindi yaregwaga, Trump yakoresheje inama yamaze amasaha menshi iri kubera muri White House.
Iyi nama yasize urunturuntu rw’uko Trump ashobora kuvana William ku mirimo ye mbere y’uko asoza manda ye igomba kurangira tariki 20 Mutarama 2021.
Gusa mu butumwa Trump yashyize kuri Twiiter atangaza iyegura rya Barr, yavuguruje ibihuha byagiye bivuga ko umubano wabo utameze neza.
Ati “Njye n’Intumwa Nkuru ya Leta William Bill Barr twagiranye inama nziza muri White House. Umubano wanjye na we wabaye mwiza, yakoze akazi kanoze! Nk’uko byagaragaye mu ibaruwa ye, Bill azava ku mirimo ye mbere ya Noheli ajye mu biruhuko hamwe n’umuryango we.”
Mu ibaruwa ye, William Barr, yavuze ko ikirego cya Trump cy’uko yibwe mu matora kizakomeza gukurikiranwa no mu igihe azaba yaravuye kuri uyu mwanya.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!