Nyuma yo kwitaba Imana, Polisi yo mu mujyi wa New York yafashe ADN ya Wendy maze mu mwaka wa 1999, iyisangiza ibiro bya FBI kugira ngo iperereza rizakomeze.
Muri 2017, itegeko ryo mu mujyi wa New York ryarahindutse, ryemerera inzego z’umutekano gukoresha ADN mu gukora iperereza no gushaka abaketsweho ibyaha.
Muri Nyakanga uyu mwaka nibwo ibisubizo bya ADN byagaragaje urutonde rw’abakekwagaho icyaha cyo kwica Wendy, barimo na Williams Timothy, wari utuye mu gace kamwe n’umuryango wa Wendy Jerome muri iyo myaka.
Nyuma yo gutabwa muri yombi, uyu mugabo ategereje kwerekezwa New York aho yakoreye icyaha, akaba ari na ho azaburanira, yiregura ku cyaha cy’ubwicanyi bugambiriwe.
Marlene Jerome, umubyeyi wa Wendy Jerome, yashimye cyane inzego z’umutekano, avuga ko ari iby’agaciro kuba bataracitse intege, bagakomeza gukurikirana iki kibazo na nyuma y’imyaka 35.
Yagize ati “Sinigeze ntekereza ko uyu munsi uzagera, none birabaye. Ndifuza ko umugabo wanjye yakabaye ari hano akabyibonera. Yatabarutse muri 2011 ariko nzi neza ko ari kumwe na Wendy mu ijuru aho bari guseka, bishimira ko birangiye”.
Byari amarira y’ibyishimo kandi kuri Capt. Frank Umbrino ukuriye Polisi ya Rockester wari mu bakurikiranye iki kirego, wavuze ko yishimiye kuba nyuma y’igihe kirekire, bageze ku ntego zabo.
Wendy yafashwe ku ngufu mu 1984 ubwo yarimo azenguruka mu gace atuyemo atanga impano ku munsi mukuru wa ‘Thanksgiving’ aho muri Amerika. Nyuma yo gufatwa ku ngufu no kwicwa, umurambo we wajungunywe mu ngarani yari hafi aho, aza kubonwa n’umugenzi wemeza ko ‘yamubonanye ibikomere’, bigaragaza ko yirwanagaho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!