Mu cyegeranyo cyashyizwe ahagaragara n’Ikigo cy’Ubushakashatsi ku Mibereho y’Abagore muri Amerika (IWPR) ku wa 8 Mutarama 2021, cyagaragaje ko umubare munini abagore babuze akazi mu mwaka wa 2020 ugereranyije n’abagabo.
Ibisubizo byavuye muri ubu bushakashatsi, bigaragaza ko ubushomeri bwibasiye cyane abagore bafite inkomoko muri Amerika y’Amajyepfo ndetse n’abirabura kuko imirimo bakoraga hafi ya yose yagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19.
Ubusanzwe aba bagore bakora akazi karimo ako kwita ku bana n’abakuru, kwigisha, mu ma restaurants, amasuku n’ibindi
Abagore b’abazungu bo byagaragaye ko batabuze akazi ku bwinshi kuko abenshi muri bo ari abikorera.
Umuyobozi mukuru w’ikigo cya IWPR, C. Nicole Mason, yatangaje ko impamvu z’ibura ry’akazi ku bagore, ahanini ryatewe n’uko akazi kabo kahungabanyijwe na Covid-19.
Yagize ati “Amashuri n’imirimo yo kwita ku bantu iracyafunze, kandi turabizi ko icyo ari cyo kiri gutuma abagore babura uburyo bwo gusubira mu kazi.”
Mu ntangiriro za 2020, ababonaga akazi cyane ni abagore ugereranyije n’abagabo kuko babaga bafite amahirwe menshi yo kukabona. Imibare igaragaza ko abagore bari bihariye 50.03% by’ababona akazi muri icyo gihugu.
Uhereye muri Gashyantare 2020 Covid-19 imaze kugera muri Amerika ukageza ubu, imyanya y’akazi kahagaze igera kuri miliyoni 5.4% yakorwaga n’abagore, mu gihe imyanya y’akazi ingana na miliyoni 4.4% yakorwaga n’abagabo ari yo yahagaze.
Kugeza ubu abagore bakomoka muri Amerika y’Amajyepfo bamaze kubura akazi bangana na 9.1%, abirabura ni 8.4%, mu gihe abagore b’abazungu badafite akazi ari bo bake bihariye 5.7% gusa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!