Mu 2017 nibwo aba banyamigabane ba Under Armour bayijyanye mu rukiko, bavuga ko bagize ibihombo bikomeye bitewe n’amakuru apfuye bahabwaga n’ubuyobozi bw’uru ruganda ku iterambere ryarwo.

Amakuru dukesha CNN avuga ko mu 2021 uru ruganda rwari rwemeye kwishyura miliyoni 9$ kugira ngo rukemure ibirego ko rwabeshye abashoramari ku bijyanye n'izamuka ry’inyungu.

Under Armour yavuze ko nubwo yemeye kwishyura aya mafaranga bitavuze ko yemera amakosa, ko ahubwo ari ubwumvikane yinjiyemo ku bushake.