Kuva Aba-Taliban bafata ubutegetsi, abaturage batandukanye bagiye mu mihanda basaba aba-Taliban kuzubahiriza uburenganzira bwa muntu ndetse bakirinda ibikorwa byo guhohotera abagore, nk’uko aba-Taliban babigenje ubwo bari bayoboye igihugu kuva mu 1996 kugera mu 2001.
Ibyo bikorwa ariko byarakaje abarwanyi b’umutwe w’Aba-Taliban, aho batangiye kurasa ndetse no kohereza umwuka uryana mu maso, bituma abagera kuri bane bahasiga ubuzima.
Uyu mutwe kandi wari uherutse gusaba ibigo bitanga serivisi z’itumanaho gufunga internet mu Mujyi wa Kabul, mu rwego rwo kubuza abigaragambya gutegura ibikorwa byabo.
Hagati aho, abaturage bagera kuri 93% ntibabona ifunguro rihagije muri Afghanistan, iki kibazo kikaba cyaratijwe umurindi n’amapfa yateye muri icyo gihugu, akagabanya 40% by’umusaruro w’ingano zifatiye runini abaturage b’icyo gihugu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!