Umuraperi John ’Ecstasy’ Fletcher wamamaye mu itsinda rya Whodini yitabye Imana

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 25 Ukuboza 2020 saa 01:17
Yasuwe :
0 0

Umuraperi John ’Ecstasy’ Fletcher wigeze kubica bigacika mu itsinda ry’abaraperi rya Whodini, yitabye Imana ku myaka 56 y’amavuko.

Amakuru avuga ko uyu muraperi yitabye Imana kuwa Gatatu mu gitondo mu buryo butunguranye, kuko nta kibazo cy’ubuzima yari afite kuko yajyaga mu myitozo ngororamubiri inshuro nyinshi.

Umuryango we watangaje ko mu gitondo cy’umunsi yatabarutseho, yari yabyutse aganiriza abantu nk’uko bisanzwe, nyuma akaza kubura umwuka agapfa urw’amarabira.

Ecstasy, uri mu bashinze itsinda rya Whodini, yari umwe mu banyabigwi muri Amerika, kugeza ubu icyateye urupfu rwe ntabwo kiramenyekana.

Fletcher afatanyije na Jalil Hutchins, batangirije itsinda rya Whodini muri Brooklyn mu 1982 mbere y’uko DJ Grandmaster Dee abinyungaho mu 1986, bakora itsinda rya batatu ryubatse amateka.

Whodini yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo "Freaks Come Out at Night," "Friends" na "The Haunted House of Rock” zakunzwe cyane.

Indirimbo ’Freaks Come Out at Night’ ya Whodini

Indirimbo ’Friends’ ya Whodini

Fletcher yari umuraperi ukomeye cyane mu gihe cye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .