Nyuma yo gutangaza aya makuru, Zhan yaje kuburirwa irengero muri Gicurasi, ariko biza kumenyekana ko yari i Shanghai, aho bivugwa ko yari yaratwawe n’inzego zishinzwe umutekano.
Mu Ugushyingo nibwo yahamijwe icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha, aho ngo yabikoze mu buryo bwanditse, mu mashusho ndetse akabinyuza no ku mbuga nkoranyambaga ze.
Uyu mugore kandi ashinjwa kuba yaremeraga gutanga amakuru ku bitangazamakuru mpuzamahanga, agatangaza amakuru ateye ubwoba ku miterere y’icyorezo mu mujyi wa Wuhan.
Ibi byose nibyo byatumye uyu munyamakuru ahanishwa igihano cy’imyaka ine azamara muri geraza.
Umwunganizi wa Zhang mu mategeko, yavuze ko kuva yafungwa muri Gicurasi yagize ubuzima bugoye bitewe n’imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara yakoze mu rwego rwo kwamagana ifungwa rye.
Si ubwa mbere Zhang Zhan afungwa azira umwuga we. Muri Nzeri 2019 na bwo yari yafunzwe azira kwifatanya n’abigaragambyaga muri Hong Kong.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!