Ibi yabivuze mu kiganiro n’abanyamakuru gitegura umukino w’iteramakofe uzahuza uwitwa Evander Holyfield w’imyaka 58 na Vitor Belfort w’imyaka 44 kuwa Gatandatu tariki 11 Nzeli 2021 muri hoteli ya Seminole Hard Rock Casino iherereye Hollywood muri leta ya Florida.
Ubwo yari ahamagawe kuri telefone nk’umwe mu bazasesengura uwo mukino, yabajijwe umuntu yakwishimira guhura nawe ku Isi mukino w’iteramakofe.
Asubiza ati “Biramutse bibayeho ko mpitamo umuntu twahura ku Isi, nabiharira abakina umukino w’iteramakofe babigize umwuga, gusa ndatekereza ko umuntu nakubita byoroshye ari Joe Biden kubera ko yahita agwa ahasi vuba vuba cyane […] Ndatekereza ko yahita agwa mu masegonda make ya mbere.”
Benshi muri bari bitabiriye icyo kiganiro basetse cyane ndetse bamuha amashyi kuko bizwi ko Trump avuga ikimuje mu mutwe, ari nayo ntandaro yo gufungirwa konti ze zose ku mbuga nkoranyambaga kuko yahamagariye abantu kwigaragambya ku nteko ishingamategeko ya Amerika.
Kuva cyera uyu mugabo ntiyigeze ahisha urwango yanga Joe Biden, ndetse kugeza n’ubu ntaremera ko yamutsinze mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2021.
Bivugwa ko Donald Trump yishyuwe akayabo ka miliyoni z’amadolari kugira ngo azabe umusesenguzi muri uyu mukino aho aza ari n’umushyitsi mukuru.
Biramutse bibaye ko aba bayobozi bahura mu mukino w’iteramakofe, ntabwo byaba bihabanye cyane kuko Biden afite imyaka 78, uburebure bwa metero 1.82 ndetse n’ibiro 80 Trump akagira imyaka 75, uburebure bwa metero 1.90 n’ibiro 110.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!