Urukiko rw’i Bruxelles rwanzuye ko uyu mukobwa uhuje amaraso n’Umwami Albert II, Delphine Boël ahabwa uburenganzira bwose bungana n’ubw’abandi bana batatu basanzwe ari ab’umwami ndetse agahita ahabwa n’izina ry’ibwami akitwa “Igikomangomakazi.”
Boël kuri ubu ufite imyaka 52, yatanze ikirego mu rukiko mu 2013, avuga ko uyu wahoze ari umwami w’u Bubiligi ari we se bityo ko ashaka uburenganzira bwe bwose nk’umwana w’Umwami.
Yavugaga ko uyu mwani yaryamanye na nyina, Sibylle de Selys Longchamps, akamutera inda, ubundi akamubyara mu 1968.
Umwami Albert II yamaze imyaka irindwi yaranze kubahiriza umwanzuro w’urukiko wamusabaga kwemera ko hapimwa, ADN, byatumye mu 2018 urukiko rumushyiriraho igihano cyo kujya atanga 5600$ buri munsi mu gihe cyose ataremera ko ibyo bizamini bikorwa.
Muri Gicurasi uyu mwaka nibwo yemeye ko ibyo bizamini bya ADN bipimwa, birangira bigaragaje ko koko ari we se wa Delphine Boël.
Boël azahita ahindura izina rye ry’umuryango yitirirwe irya se ari ryo Saxe Cobourg, ndetse n’abana be bazahita bahinduka na bo bitwe ibikomangoma.
Mu 1959 nibwo Albert II yashyingiranywe na Paola Ruffo di Calabria, aza kuba Umwami mu 1993. Mu 2013, ubwo yari afite imyaka 79 nibwo yavuye ku ngoma ayisigira umuhungu we Philippe, ku mpamvu yavuze ko ari iz’ubuzima ndetse n’imyaka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!