Ni ubukwe bwabereye i California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika tariki ya 1 Kamena 2024, nk’uko iki kinyamakuru cyabitangaje.
Iki kinyamakuru cyashyize hanze amafoto y’uyu muherwe ukomoka muri Australia ari kumwe n’umugore we Zhukova, usanzwe ari nyina wa Dasha Zhukova wabaye umugore w’umuherwe Roman Abramovich wo mu Burusiya.
Murdoch utunze miliyari 9,77 z’amadolari yatangiye gukundana na Zhukova mu 2023, muri Werurwe 2024 batangaza ko bateganya kubana nk’umugabo n’umugore.
Mu 2016, Murdoch yari yarashakanye n’umunyamideli wo muri Amerika ariko batandukana mu 2022. Yaje gukundana na Ann Lesley Smith muri Werurwe 2023 ariko batandukana nyuma y’ibyumweru bike.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!