Ni ubukwe bwabereye i California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika tariki ya 1 Kamena 2024, nk’uko iki kinyamakuru cyabitangaje.

Iki kinyamakuru cyashyize hanze amafoto y’uyu muherwe ukomoka muri Australia ari kumwe n’umugore we Zhukova, usanzwe ari nyina wa Dasha Zhukova wabaye umugore w’umuherwe Roman Abramovich wo mu Burusiya.

Murdoch utunze miliyari 9,77 z’amadolari yatangiye gukundana na Zhukova mu 2023, muri Werurwe 2024 batangaza ko bateganya kubana nk’umugabo n’umugore.

Mu 2016, Murdoch yari yarashakanye n’umunyamideli wo muri Amerika ariko batandukana mu 2022. Yaje gukundana na Ann Lesley Smith muri Werurwe 2023 ariko batandukana nyuma y’ibyumweru bike.

Zhukova ni umugore wa gatanu ushakanye n'umuherwe Murdoch
Zhukova ni umugore wa gatanu ushakanye n'umuherwe Murdoch