00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ukraine yongeye kugaba ibitero ku Burusiya yifashishije ibisasu yahawe na Amerika

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 12 December 2024 saa 06:27
Yasuwe :

Minisiteri y’Ingabo mu Burusiya yatangaje ko Ukraine yongeye ku bagabaho igitero cy’uruhererekane rw’ibisasu bya ATACMS yahawe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibyo bisasu byarashwe ku wa 11 Ukuboza 2024, ku kibuga cy’indege za gisirikare giherereye mu Mujyi wa Taganrog.

Itangazo ry’u Burusiya rikomeza rivuga ko bamwe mu basirikare babwo bakomerekeye muri icyo gitero, na bwo burahirira kwihorera.

Riti “Ubu bushotoranyi bwifashishije intwaro zaturutse mu bo mu Burengerazuba bw’Isi ntabwo bizarangira gutyo gusa. Hagiye gufatwa ingamba zikwiriye.”

Guverineri w’Intara ya Rostov, Yury Slyusar yavuze ko ibyo bisasu kandi byari bigambiriye gusenya icyanya cy’inganda atasobanuye neza.

Amwe mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza bimwe mu bice bya ATACMS biri mu bice bitandukanye bya Taganrog.

Mu kwezi gushize ni bwo Amerika yemeje ko intwaro yahaye Ukraine zakwifashishwa mu kurasa ku Burusiya, ibintu byari byaranzwe mbere kuko hirindwaga ko intambara yafata indi ntera.

Icyo gihe Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin yahise atangaza ko kwemera ko izo ntwaro zikoreshwa, bizahindura isura y’itambara kuko bizafatwa nk’aho OTAN yinjiye mu ntambara.

Ku ikubitiro Moscow yahise yifashisha ibisasu byayo byihuta ku muvuduko urenze uw’ijwi mu kurasa ku nganda zo muri Ukraine nk’uburyo bwo kwihimura ku bo mu Burengerazuba bw’Isi.

U Burusiya bwarahiriye kwihorera nyuma y'uko Ukraine yongeye kubugabaho ibitero yifashishije ibisasu bya ATACMS byakozwe na Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .