Abaturage bo mu bwoko bw’aba “Asaro Mudmen” na none bitwa Aba-Horosa, bavumbuye uburyo bwihariye bwo guhashya umwanzi bitabaye ngombwa ko barwana. Aho kumutera bitwaje amacumu n’imyambi, bamutera ubwoba.

Papouasie-Nouvelle-Guinée ni igihugu kigizwe n’amoko gakondo arenga 800. Amwe muri ayo moko akunze kurwana apfa ubutaka cyangwa amakimbirane hagati y’abaturage bayo.

Aba-Asaro bisanze muri aya makimbirane, kandi bamaze imyaka myinshi babangamiwe n’andi moko, kugera ubwo bavumbuye ibanga ryo gukoresha ubwoba nk’intwaro.

Bambara ‘mask’ ziteye ubwoba bakoze mu ibumba n’intoki zisongoye bakoze mu migano, bakazisiga amabara atukura ku buryo wagira ngo ziriho amaraso. Baba bisize icyondo cy’umweru kuva ku mutwe kugera ku mano, bakagenda batonze umurongo, bacecetse kandi bomboka.

Icyo baba bagamije, ni ukwemeza umwanzi wabo ko adatewe n’abantu, ahubwo atewe n’imyuka mibi.

Ibyo birakora cyane kuko muri Papouasie-Nouvelle-Guinée bizerera cyane mu myuka y’abakurambere.

Ubwo rero iyo abatewe babonye aba bantu bakwira imishwaro, amagaru bakayabangira ingata, inda bakazirambika ku muyaga.

Aba-Asaro bambara 'musk' zikanga abo bahanganye
Aba-Asaro bambara 'musk' zikanga abo bahanganye
Aba-Asaro bo muri Papouasie-Nouvelle-Guinée babaho mu buzima butangaje
Aba-Asaro bo muri Papouasie-Nouvelle-Guinée babaho mu buzima butangaje
Musk ni intwaro ikomeye ku Ba-Asaro bo muri Papouasie-Nouvelle-Guinée
Musk ni intwaro ikomeye ku Ba-Asaro bo muri Papouasie-Nouvelle-Guinée