00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bwongereza: Nzeri yabaye ukwezi kubi mu bucuruzi bw’imodoka

Yanditswe na Ishimwe Deborah
Kuya 5 October 2020 saa 04:34
Yasuwe :

Mu gihe icyorezo cya Coronavirus gikomeje kudindiza ubukungu hirya no hino, inganda zirimo izikora imodoka zikomeje kugwa mu gihombo, bitewe n’igabanuka rikomeye ry’abasanzwe bagura imodoka, ryatewe n’amikoro yabo yagabanutse cyane muri ibi bihe bya Coronavirus.

Nzeri yari isanzwe ari ukwezi kwa kabiri nyuma ya Werurwe mu gucuruza imodoka nyinshi, ariko si ko byagenze kuri iyi nshuro kuko imodoka zacurujwe zagabanutseho 4.4% ugereranyije na Nzeri y’umwaka ushize.

Ihuriro ry’Abakora imodoka bakanazicuruza mu Bwongereza, SMMT, ryavuze ko ryanditse abashaka kugura imodoka nshya 328 041 muri Nzeri, ari na wo mubare muto wabonetse mu myaka irenga 20 ishize.

SMMT ngo yakekaga ko nyuma y’ibihe bya gahunda ya guma mu rugo abaguzi b’imodoka bazakomeza kuzigura, gusa ibi si ko byagenze kuko icyorezo cya Coronavirus cyatumye abantu bagira impungenge zo gusohora amafaranga menshi, kandi uburyo bwo kongera kuyinjiza butizewe neza mu bihe biri imbere.

Umuyobozi Mukuru wa SMMT, Mike Hawes, yavuze ko bimaze kugaragara ko ibintu bizasubira mu buryo nibura nyuma ya Coronavirus, nabwo bikazatwara igihe kugira ngo abantu bongere kugura imodoka ku bwinshi nka mbere, ari na ho ahera avuga ko “ubucuruzi bw’imodoka buri mu byazahajwe cyane na Coronavirus.”

Yongeyeho ati “Mu by’ukuri, uyu mwaka wabaye mubi mu mateka y’ibikorwa by’ubucuruzi kuko bwanyuze mu bihe bitoroshye by’ubukungu. Twizeye ko wenda iki cyorezo nigihagarara ari bwo ubucuruzi bw’imodoka buzazanzamuka.”

Yongeyeho ko “Ibi cyorezo cyahuriranye n’uko u Bwongereza buri kuva mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) ku buryo byatije umurindi igihombo cy’ubu bucuruzi.”

N’ubwo bimeze gutya ariko, imodoka zikoresha amashanyarazi zo zikomeje gushakishwa cyane ku isoko ry’u Bwongereza, ubucuruzi Hawes avuga ko buzarushaho kwiyongera mu myaka iri imbere.

Abagura imodoka mu Bwongereza baragabanutse kubera ihungabana ry'ubukungu ryatewe n'icyorezo cya Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages