Ni imiti yitwa ‘mirvetuximab soravtansine’ ikora mu buryo bwo kujyana umuti ahari kanseri y’udusabo tw’intanga ngore, aho kuyikwirakwiza mu mubiri wose nka chemotherapy.
Uyu muti ugira ingaruka nke ugereranyije na chemotherapy kuko umuntu uri kuri iyi miti awufata rimwe mu byumweru bitatu, mu gihe chemotherapy ari buri cyumweru.
Umuntu uyifata ashobora gukora ibindi bintu aho kuba mu bitaro, ndetse ntabwo atakaza umusatsi.
Patricia Hill, w’imyaka 64 yatangiye gukoresha iyi miti mu ntangiro za 2026, nyuma yo gukoresha chemotherapy kuko yatangiye kuvurwa mu 2023.
Asobanura ko itandukaniro ry’iyi miti ari nk’amanywa n’ijoro kuko mbere ari kuri chemotherapy nta kintu na kimwe yakoraga ariko kuri mirvetuximab soravtansine yabashije kujya kureba filime, gusura umuryango we muri Ireland n’ibindi.
Ati “Biguha amahirwe yo kugerageza ibintu bitandukanye, ushobora kujya ahantu ugakora ibintu bitandukanye, bihabanye n’ibyo ubusanzwe wakora.”
Iyi miti kandi igabanya ibyago byo kwicwa na kanseri kuko kuri chemotherapy umuntu aba ahabwa igihe kingana n’amezi 12,8 yo kubaho mbere y’uko ahitanwa na kanseri, mu gihe mirvetuximab soravtansine ahabwa amahirwe y’amezi 16,5.
Umuyobozi ushinzwe imiti ya kanseri muri NHS, Prof Ruth Plummer, yagaragaje ko iyi ari intambwe nziza itewe mu buvuzi cyane cyane mu kuvura indwara zikomeye nka kanseri y’udusabo tw’intangangore.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!