Polisi yo mu Bwongereza ita muri yombi nibura abantu bagera ku 12.000 buri mwaka kubera ubutumwa bashyira ku mbuga nkoranyambaga bwafashwe nk’ubuteza impagarara cyangwa busesereza abandi.

Mu 2023, Polisi yafashe abantu 12.183, aho nibura ku munsi yafataga 33. Iyi mibare y’abafungwa kubera ibyo bashyira ku mbuga yiyongereyeho 58% ugereranyije n’umwaka wa 2019, aho hafashwe abantu 7.734.