Iyi ndege bivugwa ko ari iy’ubutasi, ndetse ikaba yari yagiye ku Kirwa cya Danjo kiri mu byegereye u Bushinwa, ariko kikaba icy’u Buyapani.
Minisiteri y’Ingabo yavuze ko ubusanzwe u Bushinwa bwajyaga bwohereza indege z’ubutasi hafi y’u Buyapani, ariko ntizinjire mu kirere cyabwo, ibintu byabaye inshuro 479 mu mwaka warangiye muri Mata. Buri gihe, u Buyapani bwahitaga bwohereza indege kabuhariwe zigamije gukumira iz’u Bushinwa, ndetse no kuri iyi nshuro ni ko byagenze, uretse ko nta kindi kibazo cyabayeho.
U Buyapani bwahise buhamagaza Shi Yong uhagarariye inyungu z’u Bushinwa kugira ngo asobanure ibyakozwe n’igihugu ahagarariye.
Umunyamabanga wa Leta y’u Buyapani, Yoshimasa Hayashi, yavuze ko ibyabaye atari ukuvogera ikirere gusa, "Ahubwo ari no gushyira umutekano w’u Buyapani mu byago."
Ikirwa cya Danjo cyagabweho ibitero ntabwo gituwe dore ko kigizwe n’amashyamba menshi, kikaba mu bilometero 160 uvuye mu Mujyi wa Nagasaki.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!