Ibyari inzozi bishobora kuba bizaba impamo kuko Dmitry Rogozin, ukuriye Ikigo cy’Abarusiya, Roscosmos, gishinzwe gukurikirana ibibera mu isanzure, yamaze gutangaza ko umubumbe wa ‘Venus ari uw’igihugu cy’u Burusiya’.
Venus ni umubumbe ufite umwihariko kuko uri hafi cyane y’Isi, ndetse ubushakashatsi bugamije kureba niba uyu mubumbe utarabayeho ubuzima burakomeje kuko ufite imiterere ijya kumera nk’iy’isi.
Ni ubushakashatsi igihugu cy’u Burusiya kimazemo igihe, ndetse kikaba giherutse gufatanya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gikorwa cya ‘Venera-D’ kigamije kurushaho gusobanukirwa n’imiterere y’Umubumbe wa Venus.
Rogozin yavuze ko n’ubwo basanganywe ubufatanye na Amerika mu bushakashatsi kuri Venus, ibyo bidahagije, ahubwo ko bari mu migambi yo gutangiza ubundi bushakashatsi bwabo ukwabo, buzunganira ubwo bafatanyijemo na Amerika.
Yavuze ko nta mpamvu n’imwe u Burusiya bwasigara inyuma mu gukora ubushakashatsi kuri Venus, kandi ari umubumbe wabo.
Yagize ati “turatekereza ko Venus ari umubumbe w’u Burusiya, rero ntitugomba gusigara inyuma [mu bushakashatsi buwigaho]. Ibikorwa byo kujya kuri Venus biri mu mishinga iri muri gahunda ya leta yo kujya mu isanzure iteganyijwe hagati ya 2021 na 2030”.
Rogozin atangaje ibi nyuma y’aho abashakashatsi bo muri kaminuza ya Cardiff, bagaragaje ko gaz ya Phosphine iri ku Isi, yabonetse no mu kirere cya Venus, ibituma hakomeza gukekwa ko uyu mubumbe ufite ubushobozi bwo kwakira ubuzima.
Ibi kandi byatumye umubumbe wa Venus uzamurirwa icyiciro, ushyirwa ku rwego rumwe n’umubumbe wa Mars, ndetse n’indi ikekwaho amazi nka Enceladus na Europa.
Abarusiya bafatwa nk’abantu bafite amakuru menshi kuri Venus kurusha abandi, kuko ubushakashatsi bwabo kuri uyu mubumbe bwatangiye kera cyane, buza gukaza umurego hagati ya 1967 na 1984.
Kuva icyo gihe, u Burusiya bwabaye kimwe mu bihugu byakoze ubushakashatsi bwinshi kuri Venus, ndetse butangira no gukora ibikoresho byinshi bifite ubushobozi bwo kujya kuri Venus mu buryo bworoshye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!