00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya bwasabye Israel kugenda gake muri Syria

Yanditswe na Twagirayezu Patrick
Kuya 27 December 2024 saa 09:36
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergei Lavrov, yasabye Israel kwitwararika ikagenda gake muri Syria, ikirinda kwangiza icyo gihugu nk’uburyo bwo gukemura ibibazo byayo muri rusange.

Lavrov yabigarutseho nyuma y’uko ingabo za Israel zimaze iminsi ku butaka bwa Syria, ndetse iki gihugu kikaba gikunze kugaba ibitero simusiga byangije ibikorwaremezo bya Syria birimo n’ububiko bw’intwaro.

Lavrov yavuze ko Israel idakwiriye gukoresha impamvu z’umutekano wayo mu kwangiza ibindi bihugu, asaba ko ihindura imyitwarire yayo muri Syria kugira ngo ibintu birusheho kugenda neza ku mpande zombi.

Uyu muyobozi kandi yihanije Turikiya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite inyungu muri Syria, avuga ko ibyo bihugu bikwiriye guharanira ko Syria idacikamo ibice cyangwa ngo ihoremo intambara.

U Burusiya buherutse kwakira Bashir al-Assad wahoze ayobora Syria, akaza gukurwaho n’umutwe wa HTS.

U Burusiya bwasabye Israel kugenda gake muri Syria

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .