John Anthony Robles wavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahunze mu 1996 ubwo yavugaga ko icyo gihugu gishaka kumuhitana azizwa kuvugana n’abayobozi b’u Burusiya no kugaragaza ibitekerezo bishyigikiye politiki y’u Burusiya.
Nyuma yo guhungira mu Burusiya, yagiye kuba umwarmu ndetse n’umunyamakuru ku kinyamakuru Voice of Russia.
Ni umwe mu banyamahanga bake u Burusiya bwahaye ubwenegihugu, by’umwihariko bigakorwa na Perezida Putin.
Robles yahawe ubwenegihugu ari kumwe n’abandi bantu batandukanye barimo abanyamakuru, abakinnyi n’abandi.



Ibitekerezo 0