Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Budage, Heiko Mass, kuri uyu wa Gatanu yavuze ko ibihano birimo gufatira imitungo ya Bensouda, ndetse n’umwe mu bamufasha ‘ari ikosa rikomeye’.
Ibyavuzwe na Mass byiyongera ku byo u Bufaransa na EU, byatangaje kuwa Kane bisaba Amerika gukuraho ibyo bihano yafashe igendeye ko ICC irimo gukora iperereza ku bikorwa by’abasirikare bayo muri Afghanistan.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Yves Le Drian, yatangaje ko ibihano Amerika yafatiye Bensouda, ari igitero gikaze cyagabwe kuri ICC ndetse no ku zindi nzego kuko bitesha agaciro ubwigenge bw’ubutabera.
Ati “U Bufaransa burasaba Leta zunze Ubumwe za Amerika gukuraho ibihano zafashe.”
Mu bihano iki gihugu cyafatiye Fatou Bom Bensouda harimo gufatira imitungo ye ndetse no kuba nta Munyamerika numwe wemerewe kugira igikorwa akorana nawe.
Ibihano byahawe uyu mugore ukomoka muri Gambia bisanzwe bihabwa abandi abantu bakekwaho ibyaha bikomeye nk’Iterabwoba no gucuruza ibiyobyabwenge.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!